Cardi B yari yivuganye abamushinja kwitukuza

Cardi B yari yivuganye abamushinja kwitukuza

 Aug 22, 2024 - 13:21

Umuraperikazi Cardi B yari yirengeje abari batangiye kumwiha bavuga ko muri iyi minsi yitukuje uruhu, abitera utwatsi avuga impamvu iri gutuma uruhu rwe ruhinduka.

Ni impaka zatangiriye ku rubuga rwa X, ubwo umwe mu bakoresha uru rubuga yashyiraga hanze ifoto ya Cardi B, akarenzaho ikibazo kigira kiti "Cardi B yaba yaratukuje uruhu rwe?"

Cardi B utajya aripfana yaje kubona ubwo butumwa ahita yihutira gusubiza n'umujinya mwinshi uwari ubajije icyo kibazo.

Yavuze ko ibyo bavuga byose bari kwibeshya kuko adashobora kwitukuza kandi atwite, avuga ko impinduka zose ziri kuba ku mubiri we ziri guterwa n'uko atwite, nk'uko n'ubundi umugore wese utwite agira impinduka ku mubiri.

Yagize ati "Kwitukuza ntwite? Kubera iki mwese mwaba ibipfamatwi? Ntabwo ari byo...rero muhagarike gutekereza ibitaribyo."

Cardi B aherutse gutangaza ko atwite umwana wa gatatu w'umuraperi Offset nyuma y'uko bimenyekanye ko yamaze no kwaka gatanya ngo batandukane.