Card B yashize akadomo ku rukundo rwe na Offset

Card B yashize akadomo ku rukundo rwe na Offset

 Dec 11, 2023 - 16:58

Umuraperikazi Cardi B yatangaje ko yarangije kongera gutandukana n'umugabo we Offset nyuma ya rwaserera hagati yabo.

Umuraperikazi w'umunyamerika Belcalis Marlenis Almánzar Cephus amazina nyakuri ya Cardi B, yarangije kwemeza ko yatandukanye n'umugabo we umuraperi Kiari Kendrell Cephus uzwi ku izina rya Offset bari bamaranye imyaka 6 babana nk'umugore n'umugabo. 

Mu butumwa Cardi B yacishije ku rukuta rwe rwa Instagram, akaba yemeje ko kuri ubu ari ingaragu kandi ko ashaka gutangira umwaka wa 2024 ameze neza mu mutwe. Uyu mubyeyi w'abana babiri, akaba atangaje ko yatandukanye n'umugabo we nyuma y'uko hari haciye amasaha make umuraperi Blueface ashinje Offset kuryamana n'umugore we Chrisean Rock.

Cardi B yemeje ko yatandukanye na Offset 

Ubwo Cardi B yagarukaga kuri ibi bya Blueface, akaba yavuze ko ibyo atari byo byatumye afata umwanzuro wo kureka Offset, ndetse ko ibyo ntabyo yitayeho, kuko ngo ubu ari ingaragu. Cardi B w'imyaka 31, akaba yatangaje ko mu by'ukuri atabona icyo abwira Isi ku bye na Offset, gusa ngo ashaka gutangira umwaka ari mushya.

Ibyo gutandukana kw'aba baraperi, bikaba bije bikurikira ku kuba bose bari bararetse gukurikirana kuri Instagram, aho ibyo byabaye mu minsi mike yari ishize. Ntabwo byaba ari ubwa mbere aba bombi bavuzweho gutandukana, dore ko no muri Nzeri 2020, nabwo bari batandukanye, ariko nyuma baza kongera kwiyunga.

Ni mu gihe kandi muri Nyakanga 2023, Offset yashinje Cardi B kumuca inyuma ku nshuti ze, ariko nyuma yaje kwigarura avuga ari inzoga zabimuteye. Aba bombi bakaba bafitanye abana babiri, ndetse bakaba barashakanye mu 2017 mu ibanga rikomeye cyane. 

Cardi B na Offset bongeye gutandukana