Byafashe intera! Uwari umugabo wa Tiwa Savage yandagaje Davido

Byafashe intera! Uwari umugabo wa Tiwa Savage yandagaje Davido

 Jan 9, 2024 - 08:56

Tunji Balogun wari umugabo wa Tiwa Savage, yavundereje ibitutsi bitabarika kuri Davido, ahishura n'impamvu aheruka gutangaza ko yifuza kwicaza uyu muhanzi akamuha amasomo y'ubuzima.

Uwahoze ari umugabo wa Tiwa Savage Tunji Balogun yatangaje ko impamvu yanditse ko ashaka kwicaza Davido akamuha amasomo y'ubuzima, ari uko yanze kubungabunga ubuzima bw'umwana we Imade akaba ari no guca mu buzima bubi kandi se ari umuherwe. 

Nta minsi yari ishize, uyu mugabo atangaje ko umunsi Grammy Award izarangira, azicara akaganiriza Davido ku masomo y'ubuzima, ngo kubera ko asuzugura umuryango we. Mu butumwa bwo kuri Instagram kuri iyi nshuro, yahishuye intandaro yo kuba Davido na Tiwa Savage batagikurikirana kuri Instagram.

Belogum avuga ko Davido yateye ubwoba Tiwa Savage kubera aziranye n'umugore babyaranye 

Belogum, yatangaje ko Davido yagerageje inshuro zigera kuri eshatu gutera ubwoba Tiwa Savage kubera ko ari inshuti magara ya Sophia Momodu babyaranye umwana w'umukobwa bise Imade. Kuri Belogum, avuga ko Davido ari umugabo ufite za miliyoni, ariko ngo umwana we arimo kubaho nabi cyane. 

Akaba yunzemo ko kuba uyu muhanzi hashize Noheli ebyiri zose adatumira umwana na nyina ngo basangire, ari ibintu by'ubugoryi cyane, ndetse akavuga ko atiyumvisha ukuntu abantu bakikije uyu muhanzi batamugira n'inama ngo yisubireho. Nk'aho ibyo bitari bihagije kandi, yavuze ko kuba Davido yarahunze umuryango we, ari ubugwari bukabije.