Burna Boy yatutse abakoresha Twitter (X)

Burna Boy yatutse abakoresha Twitter (X)

 Oct 6, 2023 - 15:37

Umuhanzi Burna Boy yavuze ko abakoresha Twitter (X) bameze nk'abasazi ndetse avuga ko adakunda abantu bakoresha uru rubuga.

Rurangiranwa mu njyana ya Afrobeats muri Nigeria no mu isi muri rusange Damini Ebunoluwa Ogulu uzwi nka Burna Boy, yatangaje impamvu adakunda abantu bakoresha urubuga nkoranyambaga rwa X rwahoze rwitwa Twitter.

Burna Boy wegukanye Grammy Awards n'ibindi bihembo binyuranye mu isi, yavuze ko uruga rwa X rw'umuherwe wo muri USA Elon Reeve Musk, rukoreshwa n'abantu bameze nk'abasazi, kandi ngo nta bakunda habe na busa kuko ngo ari abasazi cyane.

Burna Boy aremeza ko abantu bakoresha urubuga rwa X bameze nk'abasazi

Umuririmbyi wa "Last Last" ibi akaba yabitangaje mu kiganiro yagiranye na Kiss FM i London mu Bwami bw'Ubwongereza.  Uyu muhanzi, akaba yavuze ko bigitangira yabonaga abakoresha X bo muri Nigeria aribo basaze, ariko ngo uko yagiye azenguruka isi, yasanze atari bo gusa, ahubwo ngo ari ibintu biri mu isi yose.

Mu magambo ye ati " Ntabwo nkunda abantu bo kuri Twitter. Nabanje kugira ngo abakoresha uru rubuga bo muri Nigeria nibo basazi gusa, ariko nagiye muri Kenya, muri Afurika y'Epfo, ndetse n'ahandi nsanga ni kimwe."

Burna Boy abona abantu bakoresha X  ari nk'abasazi kandi nawe ayikoresha cyane

Akaba yunzemo ko muri Leta zunze ubumwe z'Amerika bo ari abasazi bakuru kuruta abandi. Ati " Nagiye muri Amerika. Muri Amerika bafite amatsinda yabo yihariye. Nuramuka ugiyeyo, uzabibona byose. Uziko umuraperi Lil Durk afite umuryango? abakoresha Twitter bo muri Amerika bafite ubusazi bwabo bwihariye."

Mu gihe uyu muhanzi uheruka gutangaza ko yari agiye guhagarika umuziki avuga ko abakoresha urubuga rwa Twitter ari nk'abasazi, ariko kandi nawe ararukoresha, dore ko arukurikirwaho n'abarenga miliyoni 8.8. Ndetse kandi, akaba ari ku mwanya wa Gatandatu mu bakurikirwa cyane muri Nigeria kuri instagram, dore akurikirwa n'abarenga miliyoni 13.5.