Burna Boy yanditse amateka kuri Billboard Global 200

Burna Boy yanditse amateka kuri Billboard Global 200

 Jul 14, 2026 - 15:53

Umuhanzi wo muri Nigeria, Burna Boy yongeye kwandika amateka akomeye nyuma yo kuba umuhanzi wa mbere wo ku mugabane wa Afurika ugeze ku mwanya wa mbere ku rutonde rwa Billboard Global 200 rushyirwaho indirimbo zarebwe cyane ndetse zikanacuruzwa cyane.

Burna Boy yageze kuri aya mateka abikesheje indirimbo "Dai Dai" yakoranye n'umuhanzikazi Shakira, bayikoreye irushanwa ry’igikombe cy'Isi cya 2026.

Iyi ndirimbo yigaruriye imitima ya benshi ku Isi, aho kuri ubu iri ku mwanya wa mbere kuri Billboard Global 200 ndetse no kuri Billboard Global 200 Excluding,  zombi zikaba ari intonde zishyirwaho indirimbo rushyirwaho indirimbo zarebwe cyane ndetse zikanacuruzwa cyane kurusha izindi ku Isi.

Si ibyo gusa kuko Dai Dai yanazamutse imyanya 12 ku rutonde rwa Billboard Hot 100 rushyirwaho indirimbo zikunzwe muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, igera ku mwanya wa 55, ari na wo mwanya mwiza imaze kugeraho kuva yasohoka.

Umwanditsi: NIYOMUIZA Gratien