Benshi mu bafana bahise batangira guhuza uku kutagaragara kwa Nyambo n'umubano we na Titi Brown, bamwe bavuga ko bashobora kuba batagicana uwaka, akaba ari na byo yatumye atagaragara muri iyi ndirimbo.
Gusa, Titi Brown yahakanye ayo makuru, asobanura ko ikibazo kitari ugushwana, ahubwo cyatewe no kudahuza igihe bitewe n'inshingano zabo za buri munsi.
Mu kiganiro yagiranye na Igihe, yavuze ko igihe yashakaga gukorana na Nyambo Jesca yasangaga ahuze, na we ubwe akagira ibihe aba atabonetse cyangwa akabura ibikoresho bikenewe mu ifatwa ry'amashusho, bituma gahunda yabo idashoboka.
Yagize ati: "Abantu benshi mutabonye muri iriya ndirimbo ntabwo twahuje igihe. Wasangaga igihe mpari bo badahari cyangwa se nkaba nabuze ibikoresho. Nyambo rero na we ni ko byagenze, ntabwo njye na we twahuje umwanya."
Titi Brown yongeyeho ko atari Nyambo Jesca wenyine utagaragaye muri "Urare", kuko hari n'ibindi byamamare byinshi bitabashije kuyigaragaramo kubera impamvu nk'izo zo kudahuza gahunda, ari nayo mpamvu abakunzi be bakwiriye kudaha uburemere ibihuha bivuga ko hari ikibazo kiri hagati yabo.
"Urare" ni indirimbo irata u Rwanda, ikaba yarifashishijwemo ibyamamare bitandukanye byo mu gihugu birimo The Ben, Chriss Eazy, Kevin Kade, Mutesi Scovia n'abandi.

Umwanditsi: NIYOMUKIZA Gratien
