Mu kiganiro yagiranye na MIE Empire, Bruce Melodie yavuze ko akimara kumva The Ben atangiye kuvuga neza ururimi rw’ikinyarwanda, yumvise imwe mu ntego yari afite muri ibi bitaramo igezweho.
Yagize ati: "Nyuma ya Summer Country Tour nkimara kumva The Ben atangiye kuvuga ikinyarwanda neza, nahise numva intego yanjye nyigezeho."
Bruce Melodie yavuze ko byamushimishije cyane kumva The Ben akoresha ikinyarwanda kiza nk'icyo yavugaga mbere yo kujya kuba muri Amerika, aho yamaze igihe kinini atuye.
Yagize ati: "Nashimishijwe no kumva avuga ikinyarwanda nk'uko yakivugaga atarajya muri Amerika."
Uyu muhanzi yanashimiye uruhare rw'abahanzi, abafana n'abandi bose bagize, mu gutuma ibitaramo bya Summer Country Tour bigenda neza, avuga ko ubufatanye n'ubwitange bwabo ari byo byatumye bigerwaho.
Summer Country Tour 2026 yazengurutse uturere twa Musanze, Nyagatare, Bugesera na Rubavu, nubwo ibi bitaramo byarangiye impaka zikiri zose.


Umwanditsi: NIYOMUKIZA Gratie
