Icyakora ibi birori byaje gusiga urujijo mu bantu, nyuma y'uko bigaragaye ko umugore wa The Ben, Pamella atigeze agaragara muri ibi birori bikomeye byabereye mu rugo iwe, kuko ari The Ben n'imfura yabo Luna bagaragaye babakira gusa.
Ibi byatumye abantu benshi bibaza ibibazo byinshi bitandukanye, aho bamwe bemezaga ko Pamella yari ahari ariko ahugiye mu bintu byinshi inyuma ya camera birimo gukurikirana ibyo bakiriza abashyitsi.
Ku rundi ruhande ariko bamwe bakavuga ko Pamella yaba yanze kuza muri ibi birori, bitewe n'uko hari ibyo atumvukanyeho na The Ben.
Icyakora ibi byavuzwe byose ntaho bihuriye n'ukuri, kuko ibi birori byabaye Pamella atari mu Rwanda, kuko kuri ubu ari kubarizwa muri Tanzania.
Aganira na 'RUA Rwanda', The Ben yavuze ko ku wa Gatandatu yamenyeshejwe ko bazaza kumusura iwe mu rugo ku Cyumweru, bihurirana n'uko Pamella atari hafi ngo nawe yitabiriye ibi birori.
Icyakora n'ubwo Pamella atari ahari, bamuhamagaye bakoresheje uburyo by'ikoranabuhanga (video call) nawe abasha kuvugana n'abashyitsi bagendereye urugo rwe.
Amakuru ahari yizewe yemeza ko Ashton Hall yavuganye na Pamella, amwizeza ko azagaruka mu Rwanda mu nyuma y'amezi atandatu bakaganira byimbitse.
Mu bandi bitabiriye ibi birori harimo Clapton Kibonge, Alex Muyoboke, umunyamakuru Fuadi n'abandi batandukanye



