Burna Boy ari kuninura Davido

Burna Boy ari kuninura Davido

 Jul 20, 2023 - 01:08

Burna Boy yongeye gutangaza amagambo akomeye kubyo Davido yigeze gutangaza yerekana ko we n'abarimo Rema ari abasitari bashya.

Umuhanzi Burna Boy yongeye kugaruka ku magambo Davido yigeze gutangaza ko ari umusitari mushya, aho kuri iyi nshuro yatangaje ko yumva anejejwe no kwitwa umusitari mushya, kandi ngo ikingenzi ngo ni uko isi yose yumva umuziki we.

Damini Ogulu amazina nyakuri ya Burna Boy wegukanye Grammy Awards, kuri iyi nshuro ari gutangaza ko kuba abantu bavuga ko ari umusitari mushya ntakintu na kimwe bimubwiye ngo kuko ntacyo bigabanya kuri alubumu amaze gusohora mu binyacumi by'imyaka bishize.

Burna Boy ari kwishimira ibyo Davido yavuze ko ari umuhanzi mushya 

THE CHOICE LIVE, Iributsa ko mu minsi yashize aribwo umuhanzi David Adedeji Adeleke uzwi nka Davido yateje impaka ku mbuga nkoranyambaga, atangaza ko abarimo: Burna Boy, Rema, Asake, Fireboy DML ndetse n'abandi ko ari abavubuka muri Afrobeats ahubwo ngo we na Wizkid bakaba aribo bakuru muri iyi njyana, ibintu byateje urunturuntu.

Ku bw'ibyo, mu kiganiro Burna aheruka gutanga, yerekanye ko kuba abantu bavuga ko ari umusitari mushya ari ibintu byiza cyane kuri we ngo kuko bituma yiyumva nk'umwana ukeneye gukora cyane kandi ngo niko bimeze kuko bituma akora cyane.

Burna Boy aremeza ko abamwita umuhanzi mushya bimutera imbaraga 

Ati " Ni byiza cyane kuba abantu babona ko ibikorwa byange ari bishya, kuko ndabikunda cyane, kandi impamvu ni uko bituma niyumva nkaho ndi muto cyane, bigatuma nkora cyane kandi ubuzima bwange bukaguka."

Umuririmbyi wa 'Last Last’ akaba yongeye ho ko we abaho akora cyane kuruta kuvuga kandi ngo buri gihe aba ashaka kuba mwiza kuruta ejo hashize. Ari nako yemeje ko icyo aba ashaka ari uko isi yasobanukirwa neza umuziki kuruta ibindi bintu.