Bulldog yaciye umurongo kuri 'beef' ya The Ben na Bruce Melodie

Bulldog yaciye umurongo kuri 'beef' ya The Ben na Bruce Melodie

 Nov 17, 2023 - 14:31

Umuraperi Bulldog yagaragaje aho ahagaze ku ihangana rimaze iminsi rivugwa hagati y'abahanzi The Ben na Bruce Melodie, ndetse atanga n'inama kuri iri hangana.

Umunyabigwi mu muziki w'u Rwanda by'umwihariko muri Hip hop Ndayishimiye Bertrand uzwi nka Bulldog, yagaragaje icyo atekereza ku ihangana rimaze iminsi rivugwa hagati y'abahanzi Nyarwanda Bruce Melodie na The Ben.

Mu kiganiro uyu muhanzi yagiranye na THE CHOICE LIVE, yagaragaje ko mu muryango mugari amakimbirane ahoraho, gusa avuga ko muri muzika biba bishingiye mu kwerekana ko umwe ari we kibamba; kubera abantu baba bakora ibintu bimwe. Gusa avuga ko amakimbirane atari meza aho ava akagera.

Umuraperi Bulldog yavuze aho ahagaze ku ihangana rya Bruce Melodie na The Ben 

Ati "Beef ntabwo ari nziza aho iva ikagara, tuvuge nk'ibyo numvishe mu minsi ishize hagati ya The Ben na Bruce Melodie, ntabwo ari byiza guhangana kuko ni abahanzi bakomeye mu Rwanda bagakwiye kuba bashyigikirana kuruta guhangana. Buri wese arakomeye kandi afite abantu be kuburyo guhangana bitaba ari byiza."

Yunzemo ati " Impamvu ihangana ryabo atari ryiza, ni kubera ko buri wese afite abantu be, kandi ashobora kujya nko mu gihugu kimwe akaba yavuga nabi undi bikagira ingaruka ku wundi, akaba yabura nk'uwo bakorana indirimbo kubera ibyo undi yamuvuzeho."

Kuri Bulldog, avuga ko u Rwanda ari igihugu kirimo gutera imbere, ko guhangana ntacyo byafasha abahanzi, ko ahubwo gufashanya byaba ari byo byiza, aho kuba umwe yagenda ashaka abandi bantu bajya gusenya mugenzi we, ariko ngo nyirubwite atabigiyemo kuburyo bugaragara. 

Bulldog aragaragaza ko The Ben na Bruce Melodie batagakwiye guhangana ahubwo ko bafashanya

Bulldog akaba agaragaza ko amakimbirane hagati y'abahanzi agira ingaruka ku bandi bantu badafite naho bahuriye nabo baba bahanganye, ndetse ashimangira ko nta bantu b'abagabo bagakwiye kwirirwa mutugambo basenyana, ahubwo bagakwiye kwicara hasi bagacoca ibibazo.

Ari nako kandi umuririmbyi wa 'Hafi' yavuze ko abanyamakuru bafata uruhande hagati y'abahanzi bari mu ihangana, baba batandukira kuko ngo umunyamakuru yagakwiye kugendera ku bihari akagaragaza impande zombi akareka gufata uruhande. 

Kurikira ikiganiro cyose Bulldog yagiranye na THE CHOICE LIVE