Bruce Willis amahirwe yo gukira arabarirwa ku ntoki

Bruce Willis amahirwe yo gukira arabarirwa ku ntoki

 Jul 24, 2023 - 13:01

Impuguke mu by'ubuvuzi bw'indwara z'ubwonko, yatangaje ko umukinnyi wa firime uri mu bakunzwe mu isi ya sinema, Bruce Willis, amahirwe yo kuvurwa ari make.

Bruce Willis akomeje kuzongwa n’indwara yo kwibagirwa, nyuma yuko we n'umuryango we batangaje ko afite iki kibazo  mu 2022.

Ubwo abafana babwirwaga bwa mbere ko umukinnyi afite ikibazo cy’indwara y’ubwonko, kuva icyo gihe byagiye bizamaba akaremba kurushaho, ndets3 impuguke mu by’ubuvuzi bw’indwara z’ubwonko, avuga uburyo  kuvura Bruce Willis ari buke cyane.

Bruce Willis kumuvura biragoye cyane

Muri Werurwe 2022, umuryango we waratangaje uti: "Ku bakunzi ba Bruce, nk'umuryango, twifuzaga kubasangiza amakuru mabi ko Bruce dukunda afite ibibazo by’indwara y'ubwonko, ibyo bikaba bigira ingaruka ku bushobozi bwe bwo kwibuka.”

Ati: “Kubera iyo mpamvu kandi, Bruce avuye mu  mwuga wari umufatiye runini,  sinema.”

Mu byumweru bike bishize, umugore wa Bruce, Emma Heming Willis, yemeje ko uburyo bwo kuvura indwara ye ari buke: “Iyo wisanze mu isi yo kwibagirwa, amahirwe aba ari make cyane.”

Ayo marangamutima yagarutsweho na Tim Parry, wabwiye Mirror US ati: "Nkuko umuryango wa Bruce Willis wabigaragaje, kuri ubu nta muti wo gutinza cyangwa guhagarika iyi ndwara.

Bruce Willis akomeje kuremba mu gihe kuvurwa byo bikomeje kuba iyanga 

Ati: “Kubera iyo mpamvu, icyibandwaho ni ugufasha abantu bafite iyo ndwara kugabanya ibimenyetso byabo mu buzima bwa buri munsi. Uku ni ukuri kubabaje kuri buri muntu wese urwaye iyi ndwara ahura na ko uyu munsi, kandi ntitugomba kubyemera.

Ati: "Turashimira umuryango wa Bruce kuba barashize amanga ku bijyanye n’uburwayi bwe, kandi ibi bizatuma iyi ndwara imenyekana, bityo hakorwe ubushakashatsi bwimbitse ku buvuzi bwayo.”