Umuhanzi Itahiwacu Bruce wamenyekanye nka Bruce Melodie, yagaragaje ko nta gahunda afitanye n’uburiri, nyuma y'uko amaze guteguza abafana be umuzingo mushya, muri izi ntangiriro z’umwaka.
Bruce Melodie yatangaje ko agiye gushyira hanze umuzingo mushya
Abinyujije kuri Instagram ye, Bruce Melodie yijeje abafana be ko agiye kunezeza amatwi yabo mu minsi mike, akabaha umuzingo mushya!
Yagize ati:”Mu minsi mike ngiye kubaha ibiryoheye amatwi yanyu.”
Abafana bahise bacika ururondogoro ku mbuga zitandukanye zirimo Instagram na X yahoze yitwa Twitter, bamwereka ibyishimo, ndetse bamushimira ko atajya abatenguha binyuze mu gukora cyane, bamwizeza ko uwo muzingo bawutegerezanyije amatsiko.
Bruce Melodie akomeje gushimangira ko ari Munyakazi
Icyakora kugeza ubu Bruce Melodie ntabwo aratangaza izina ry'uwo muzingo ndetse n'igihe nyirizina azawushyirira hanze.
