Bobi Wine yinaze mu  bicu nyuma yo gukomorerwa n'Abongereza

Bobi Wine yinaze mu bicu nyuma yo gukomorerwa n'Abongereza

 Nov 6, 2023 - 22:14

Umuhanzi akaba n'umunyapolitike Bobi Wine arabyinira ku rukoma nyuma yuko u Bwongereza bumukomoreye kwinjira muri icyo gihugu nyuma y'imyaka 10 Visa ye ihagaritswe.

Robert Kyagulanyi uzwi mu muziki wa Uganda nka Bobi Wine ari mu byishimo bitagabanyije by'uko yemerewe kwerekeza mu Bwami bw'Ubwongereza nyuma yuko iki gihugu cyari cyimaze imyaka 10 cyaramukuriyeho visa, dore yakuweho mu 2014.

Ubwami bw'Ubwongereza (UK) bukaba ari bwo bwemeje ko Robert Kyagulanyi uzwi nka Bobi Wine akaba n'umuyobozi w'ishyaka National Unity Platform (NUP), nyuma y'imyaka 10 akuriweho visa kubera indirimbo yise "Burn Dem" yaririmbye yamagana ababana bahuje ibitsina yasubijweho.

Bobi Wine yasubirijweho visa yo mu Bwami bw'Ubwongereza 

Bobi Wine akibona ko yasubirijweho visa, akaba yahise ataraka ati " Najejwe no kubabwira ko ubu nemerewe kwinjira mu Bwami bw'Ubwongereza nyuma y'imyaka 10 nkumiriwe. Vuba aha ngiye gusura iki gihugu nyuma yiyi myaka yose."

Uyu mugabo akaba yanashimiye byimazeyo abanyamategeko bamunabyeho i London kugera asubijwe uburenganzira bwe. Akaba yanavuze ko ashimira abarwanashyaka be haba mu gihugu no mu Mahanga bakomeje kugaragaza ko akwiye gusubizwa visa ye. 

Robert Kyagulanyi yishimiye ko yasubirijweho visa ye yo mu Bwongereza 

Nubwo UK yamusubije Visa ye kubera yari yaririmbye yamagana abatinganyi, ariko kandi igihugu cye gifite amategeko akakaye ahana abatinganyi ku buryo hari n'itegeko ry'urupfu ku wishoye muri ibyo bikorwa. Iri tegeko Uganda yatoye, rikaba ryaratumye irebana iy'ingwe n'Ibihugu byo mu burengerazuba bw'isi.

Mu minsi mike ishize, nibwo Leta Zunze Ubumwe z'Amarika zatangaje ko zakuyeho inkunga zahaga Uganda ndetse ko bahagaritse n'amasezerano y'ubucuruzi bwa caguwa bagiranaga. Icyakora Perezida wa Uganda Yoweri Museveni aheruka gutangaza ko ibyo bihano bitazahungabanya ubukungu bwabo kandi ko badateze guhindura iryo tegeko.