Umuhanzi Bobi Wine wari amaze imyaka irenga icumi adashobora gukandagiza ikirenge mu Bwongereza, aherutse gukomorerwa, nyuma yuko yari yarabujijwe kugera muri iki gihugu, kubera uburyo ari mu bantu b’imbere barwanyaga abaryamana bahuje igitsina.
Bobi Wine aherutse kwemererwa kongera kugenda mu Bwongereza
Nyuma yo gukomorerwa, yerekeje ku mbuga nkoranyambaga mu mpera z’icyumweru gishize atangaza ko ubu afite umudendezo wo kuririmbira mu Bwongereza anashishikariza abamamaza n’abategura ibitaramo kutamurenza ingohe.
Yagize ati:“Ndashaka gushimira itsinda ryacu ry’abanyamategeko mu Bwongereza ku bw’imbaraga zabo zidacogora ndetse kuba bakomeje guharanira inyungu zacu binyuze mu myigaragambyo no gukomanga ku miryango itandukanye. Ikibaraje ishinga nyamukuru ni ukugaragaza ko bidakwiye gukingurira amarembo Gen. Museveni umwe mu banyagitugu ba mbere ku isi, maze njye uharanira inyungu za rubanda no kubaka igihugu cyuje demokarasi, ngahezwa hanze.
Bobi Wine arimo kwinginga abategura ibitaramo ngo bamushakire aho yaririmba mu Bwongereza
"Nejejwe no kubamenyesha ko itegeko ryambuzaga kwinjira mu Bwongereza ryarangije kuvaho, kandi vuba aha nzasura u Bwongereza nyuma y’imyaka irenga 10 ntahakoza ikirenge. Rero n’amwe abategura ibitaramo by’umwihariko mu Bwongereza, ndabinginze ntimuzandenze ingohe.”
