Bitunguranye, P. Diddy yikuye muri Grammy Awards bitandukanye n'inkuru zariho

Bitunguranye, P. Diddy yikuye muri Grammy Awards bitandukanye n'inkuru zariho

 Jan 15, 2024 - 11:57

Umuraperi kabuhariwe P. Diddy, yatunguye benshi by'umwihariko abakunze be, nyuma yo gutangaza ko atazitabira ibihembo bya Grammy biteganyijwe mu kwezi gutaha, anabeshyuza amakuru yari amaze iminsi.

Umuraperi ukomoka muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, P. Diddy, yatangaje ko atazitabira ibihembo bya Grammy Awards 2024 nyuma y’ibirego nitahira ingano bimuri ku mutwe, n'ubwo yari mu bahabwaga amahirwe yo kwegukana iki gihembo.

P. Diddy yatangaje ko atazitabira Grammy Awards 2024

2023 wabaye umwaka mubi kuri Diddy aho yahuye n’imanza nyinshi zihohoterwa rishingiye ku gitsina n’ibindi byaha by’uburiganya yakoze mu myaka yashize.

Icyakora, P. Diddy yateye utwatsi ibyo ashinjwa byose, anavuga ko bidatinze azasukura izina rye ririmo gusigwa icyasha n’abagamije kumushakiraho indonke.

Amakuru avuga ko uhagarariye P. Diddy yatangaje ko iki cyemezo cyo kutitabira Grammy Awards y’uyu mwaka cyafashwe n’uyu muraperi ku nushake bwe, Nta gahato k’abategura ibi bihembo karimo.

P. Diddy yavuze ko ari icyemezo yafashe ku giti cye

Twabibutsa ko Diddy yahatanaga mu cyiciro cy'umuzingo mwiza wal R&B binyuze ku muzingo we witwa “The Love Album: Off the Grid”.

Icyakora, iyi nkuru ije nyuma yuko hari andi makuru yari yasakaye ku munsi w'ejo, avuga ko uyu mugabo yaba yatewe uw'inyuma na Recording Academy basanzwe bategura Grammy Awards, ngo kubera nyine ibyo birego by'ihohoterwa ashinjwa.

Gusa mu by'ukuri uretse kuba mu kwezi gushize Recording Academy yaratangaje ko igiye gukurikirana mu mizi ibi birego bya P. Diddy, amakuru yizewe avuga ko batari bigeze bakuraho ubutumire bw'uyu muraperi, ahubwo ari we warebye amanzaganya arimo, agahitamo kutitabira.