Icyamamare muri muzika Jennifer Lopez, abinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze yatangaje ko ahagaritse urugendo rwe(tour) yise “This Is Me Live” yari afite mu minsi iri imbere.
Ku bafana bihutiye kugura amatike binyuze ku rubuga rwa Ticketmaster, amafaranga yabo bazayasubizwa bidatinze.
Abinyujije kuri Instagram ye yagize ati:"Mbabajwe cyane ndetse nshenguwe no kuba mbatengushye bene aka kageni. Gusa mwumve ko nanjye ntari kubikora iyo ntaza kuba mbona ko ari ngombwa cyane.
Jennifer Lopez yatunguranye asubika ibitaramo bye habura iminsi mike ngo bitangire
Ndabizeza ko nzongera nkabitegura ku bwanyu, ndetse tukongera tukabana.
Ndabakunda cyne, ni ah’ubutaha!”
Icyemezo cya JenniferLopez cyo gusubika tour ye yari itegerejwe guhera tariki 26 z’uku kwezi, ngo ni bumwe mu buryo bwo kuba hafi y’umuryango we kubera amakimbirane afitanye n’umugabo we Ben Affleck.
