Bite by'indirimbo ya The Ben na Bruce Melodie, yaba ari yo mvano ya 'beef' ya bombi?

Bite by'indirimbo ya The Ben na Bruce Melodie, yaba ari yo mvano ya 'beef' ya bombi?

 Feb 27, 2024 - 07:19

Umuhanzi Bruce Melodie yatangaje byinshi ku makimbirane yavuzwe hagati ye na The Ben, ndetse akomoza ku ndirimbo bari bafitanye, aho yemeje ko mugenzi we ari we nyirabayaza wo kudasohoka.

Itahiwacu Bruce uzwi ku mazina ya Bruce Melodie mu muziki Nyarwanda, yagaragaje ko nubwo mu bitangazamakuru hakomeza gukwira 'beef' ye na The Ben, ariko ngo ibyo ni ibinyoma, kuko we na mugenzi we nta kibazo bafitanye.

Uyu muhanzi ukubutse muri Kenya aho yakoze ibiganiro binyuranye ku maradiyo anyuranye, yahamije ko iyo beef yakuririjwe n'imbuga nkoranyambaga, ndetse byongera gutizwa umurindi n'ibitangazamakuru.

Bruce Melodie yahamije ko nta beef afitanye na The Ben nk'uko bivugwa mu itangazamakuru

Yunzemo ko we na Ben bahura gake, bityo ko nta by'amakimbirane. Ikindi kandi, ngo yatangiye umuziki mu gihe mugenzi we yabaga muri USA, bityo ko ntacyo bapfa. Yashimangiye ko imwe mu ndirimbo ye akunda, ari "I am In Love", yasohotse mu myaka 11 yashize.

Ni mu gihe yakomeje no kumushinga w'indirimbo yavuzwe hagati yabo, aho yashingiye ko The Ben ubwe ari we wamwihamagariye amusaba ko bakorana indirimbo, undi arabyemera ndetse ajya no muri studio gukora igitero cye.

Producer Made Beats niwe wari gukora indirimbo ya Ben na Melodie

Bruce yahamije ko iyo ndirimbo yari gukorwa na producer Made Beats, ariko ngo nyuma y'uko ageze muri studio agakora igitero cye, The Ben yanze kujya gukora icye, binarangira atongeye kumuvugisha, bikomeza gutyo.

Kuri benshi, bavuga ko ibyo ari byo byazamuye ubwumvikane buke hagati yabo, cyane kuri Bruce Melodie kuko yatengushywe na Ben. Mu minsi yashize, Bruce niwe wagiye ashaka gushotora Ben, icyakora nyuma yisubiraho amusaba n'imbabazi  ahamya ko yanamuvomera amazi.

The Ben yaba yaranze kujya muri studio gukora indirimbo yari afitanye na Bruce Melodie