Beyonce yatangaje icyamuteye kutagaragara mu birori bya DNC

Beyonce yatangaje icyamuteye kutagaragara mu birori bya DNC

 Aug 24, 2024 - 13:15

Nyuma y'iminsi bivugwa ko Beyonce ari we uzataramira abagize ishyaka rya ( DNC ) mu birori byo kwimika Kamala Harris nk'umuntu uzabahagararira mu matora y'umukuru w'igihugu ateganyijwe mu Kuboza uyu mwaka, Beyonce yanyomoje ayo makuru, maze atangaza atigeze atumirwa ko ari yo mpamvu ataraye agaragaye muri ibyo birori.

Ikipe ya Beyonce, ihagarariwe n’umuvugizi we witwa Yvette Noel Schure, yahakanye ibihuha birimo gukwirakwira ku mbuga nkoranyambaga bivuga ko Beyonce yagombaga gutarama mu birori byo kwimika Kamala Harris nk'umuntu uhagarariye ishyaka mu matora y'umukuru w'igihugu.

Kandi yanahakanye ko Beyonce yari butarame mu birori ishyaka riharanira demokarasi (DNC) I Chicago ryaraye rikoze, ubwo Visi Perezida w’Amerika Kamala Harris yaraye arahiriye guhagararira iri shyaka mu matora y’umukuru w’igihugu ateganyijwe mu Kuboza uyu mwaka.

Yakomeje avuga ko ibyo kuba Beyonce yari bwitabire iyo nama ntacyo babiziho Kandi ko ari ibinyoma byambaye ubusa.