Beyonce yahagaze ku mwanzuro we utavugwaho rumwe

Beyonce yahagaze ku mwanzuro we utavugwaho rumwe

 Sep 11, 2024 - 02:31

Nyuma yo gufata umwanzuro wo kudakorera amashusho idirimbo by'umwihariko iziri ku mizingo ye ibiri misahya, Beyonce utavuga rumwe na benshi kuri icyo cyemezo, yongeye gushimangira ko indirimbo ze zidakeneye amashusho kugira go zubake izina.

Beyoncé akomeje guhagarara ku cyemezo yafashe cyo kudasohora amashusho y’indirimbo by’umwihariko iziri ku mizingo ye ibiri “Renaissance” na “Cowboy Carter,” avuga ko umuziki we wivugira udakeneye amashusho awutiza imbaraga ku isoko.

Mu kiganiro gishya yagiranye na GQ, uyu muhanzikazi yasobanuye ko yahisemo kwitandukanya n’uburyo busanzwe bwo gukora amashusho y’indirimbo kugira ngo indirimbo ze zibashe kugera kure.

Beyonce yemeza ko indirimbo ze zivugira ubwazo ku buryo zidakeneye amashusho 

Ni mu gihe kandi aho gusohora amashusho y’indirimbo ze, Beyoncé yahisemo gusohora filime y’ibitaramo bye yise “Renaissance: Film by Beyoncé,” yakiriwe neza n’abafana, ikaninjiza miliyoni zisaga 44 z’amadolari.

Nubwo umuzingo we wakiriwe neza kandi ukagera ku mwanya wa mbere kuri billboard, Beyoncé aranengwa na benshi kandi ntabwo yigeze atoranywa mu bazahatanira ibihembo bya CMA Awards 2024, ibintu byongeye gusembura abafana be cyane.