Beyoncé yaciye agahigo mu Bufaransa

Beyoncé yaciye agahigo mu Bufaransa

 Jun 24, 2025 - 20:46

Umuhanzikazi w’icyamamare ku isi, Beyoncé, yongeye kwandika izina rye mu mateka y'umuziki ku isi, nyuma yo guca agahigo muri Stade de France, abikesheje ibitaramo bye bitatu bikurikirana yakoreye mu Bufaransa muri gahunda y'ibitaramo bizenguruka isi yise “Cowboy Carter Tour”.

Ibi bitaramo byabaye ku matariki ya 19, 21 na 22 Kamena 2025, byitabiriwe n’abantu bagera ku 240,000, bikaba byaramuhesheje agahigo ko kuba umuhanzi wa mbere ushoboye kugurisha amatike yose(sold out) y'ibitaramo bitatu byikurikiranya kuri Stade de France, imwe mu nzu z’imyidagaduro zikomeye ku mugabane w’u Burayi.

Muri rusange, ibyo bitaramo bitatu byonyine byinjije amafaranga agera kuri miliyoni 39.7 z'amadorari, ni ukuvuga arenga miliyari 52 mu mafaranga y’u Rwanda, ari na bwo bwa mbere umuhanzi yinjiza amafaranga angana atyo muri iyi stade kuva yubakwa.

Ibi byose bibaye mu gihe Beyoncé akomeje "Cowboy Carter Tour", urugendo rw'ibitaramo rukomeje kumuhira ku rwego mpuzamahanga, kuko kugeza ubu rwamaze kwinjiza asaga miliyoni 230 z'amadorari.

Uru rugendo rwa Beyoncé rukomeje kwerekana ubudahangarwa bwe mu muziki, ndetse n’uburyo abafana be hirya no hino ku isi bagaragaza urukundo n’ubwuzu ku bihangano bye.

Beyoncé yakoze amateka muri Stade de France 

Beyoncé akomeje guhamya ko ari umwe mu bahanzi bakomeye kandi bakunzwe ku isi