Mu ijoro ryo ku wa 30 Kamena 2024, nibwo hatangwaga ibihembo bya BET byari bihataniwe mu byiciro bitandukanye.
Usher ni umwe mu babashije kwegukana ibihembo gusa ibintu byose ntibyagenda neza nk'uko babyifuzaga kuko baje gutenguhwa n'ikoranabuhanga.
Ubwo Usher yari amaze guhabwa igihembo ahawe umwanya ngo agire ijambo ageza ku bitabiriye uyu muhango ndetse n'abari kuwukurikiranira mu rugo, nibwo havutse ikibazo cy'indagururamajwi n'itumanaho, bituma abantu badakurikirana neza ijambo yavuze.
Mu gihe k'iminota 12 ishyira 13 yamaze ari kuvuga, abakurikiranye uyu muhango bari mu rugo bavuga ko amajwi yahise abura akigera ku munota wa Kane, n'aho agarukiye bikajya bicikagurika ntibabashe kumwumva.
Nyuma y'uko ibi bibaye, umuvugizi wa BET Awards, yasabye imbabazi Usher kubwo gutenguhwa n'ibyuma bigatuma abantu batamukurikira neza.
Ati "Bitewe n'imikorere mibi y'itumanaho habayeho ko amajwi ya Usher abura. Duciye bugufi tumusaba imbabazi [...] Abafana bari badukurikiye ku mbuga nkoranyambaga zacu ntibabashije kumva ijambo rye ryose."

