Umuhanzi Diamond Platnumz yagize icyo avuga ku biciro bye bushya, asobanura ko amaze igihe adakorera ibitaramo muri Kenya, nyuma yo guhindura amafaranga yo kumutumira akayashyira ku rwego rwo hejuru.
Diamond Platnumz yatangaje ko nyuma yo kuzamura agaciro ke, birimo kugira benshi kumwigondera
Uyu muhanzikazi wagurutse muri iki gihugu aho yitabiriye ibirori bya Tusker OktobaFest, yavuze ko nyuma yo kuzamura ibiciro byo kumutumiza, bamwe mu bategura ibirori byahindutse ingume kuba bamwigondera.
Diamond yasobanuye ko yavuguruye ibiciro bye akabihanika, nyuma yo kubona ko abahanzi baturutse mu bindi bihugu bahembwaga agatubutse igihe cyose batumiwe ngo bataramire muri Afurika y’Iburasirazuba, mu gihe abaho nyirizina bo baba bahawe urusenda.
Yagize ati: “Nahinduye ibiciro ku munsi kuko nabonye ko muri Afurika y’Iburasirazuba, iyo abahanzi baturutse mu bindi bihugu bahageze usanga bishyurwa amafaranga menshi ariko byagera kuri twe ntiduhembwe neza.”
Yavuze ko yakiriye ibyifuzo byinshi by’abifuzaga ko abataramira, avuga ko bose yabangiye, mu rwego rwo kubaka urwego rwe, ari na yo mpamvu ubu yemera gusa abamutumira ariko bamuha bihuye n’agaciro ke.
Diamond Platnumz avuga ko yari arambiwe kubona abahanzi baturutse ahandi bishyurwa ubwatsi
Uyu muhanzi wakunzwe mu ndirimbo nka “Yatapita” yatangaje ko yishimiye ko abateguye Tusker OktobaFest babashije kumwishyura neza.
Yagize ati: “Nababwiye rero ko ngomba kwishyurwa amafaranga nkwiye cyangwa bitabaye ibyo sinze. Nakiriye ibyifuzo byinshi ariko Tusker ni bo bahuje n’igiciro cyanjye, ari na yo mpamvu ndi hano.
Ndimo kubaka agaciro k’ikirango cyanjye kuko rimwe na rimwe Abanyafurika y’Iburasirazuba baha agaciro abandi bantu kukurusha batitaye no ku byo ukora.”
Icyakora, Diamond Platnumz ntabwo yavuze ingano y'amafaranga n'icyo nyirizina bisaba ngo umutumire, gusa umwaka ushize ni we muhanzi wo muri East Africa wari uhenze, kuko amafaranga yonyine, wagombaga kumuha ibihumbi 100 by'amadorari, ni ukuvuga arenga miliyoni 100 z'amanyarwanda, kugira ngo aririmbe mu gitaramo cyawe.
