Serena Williams arimo akora ibishoboka byose kugira ngo afashe ababyeyi n’abana bakeneye ubufasha.
Serena Williams yatanze inkunga y'amashereka
Ibi bije nyuma yuko ku wa Gatatu, uyu mugore w'imyaka 42 y'amavuko yerekeje kuri Instagram akabwira abafana be ko yatanze amashereka yari yazigamiye urugendo aherutse kugirira muri New York.
Uyu mugore wahoze ari rurangiranwa mu mukino wa tennis, yashyize hanze aya makuru ibinyujije mu mashusho ye arimo gufungura umuryango wa firigo yuzuye udupaki tw’amashereka.
Ayo mashusho yaherekejwe n’amagambo agira ati:”Nishimiye rwose gutanga amashereka nari nasize ubwo najyaga mu rugendo rwanjye i New York.
Abantu benshi baba bayakeneye rero biraza kuba ari byiza, kandi byanshimishije kuba najye nagira icyo mfasha.”
Uyu mugore w’umunyabigwi muri siporo yakomeje agira ati:”Mu rugendo ruheruka i New York, nari nabitse amashereka. Nyuma yo kunyura mu isuzuma nashoboye kuyitanga aho kuyasubiza mu rugo. Nzi abagore benshi babuze amashereka. Numvaga rero byaba ari byiza babonye amashereka y’umuntu nkanjye."
Serena afitanye abana babiri n'umugabo we, Alexis Ohanian; umukobwa w'amezi ane Adira River na mukuru we Olympia, batandatu w’imyaka itandatu.
Serena Williams yifashishaga amashereka ye mu kwirinda izuba ryari rimaze iminsi rimutwika amaso
Impano ye ije nyuma yo kwerekana mu ntangiriro z'uku kwezi ko yari arimo gusiga amashereka ye mu maso mu rwego rwo kugabanya ubukana bw’izuba ku ruhu rwe.
Bivuze ko aya mashereka atari ayo yari yakamiye umwana we, ahubwo ari yifashishaga ku ruhu rwe rwari rusigaye rwibasirwa n’izuba, gusa nyuma yo kuvurwa akaba yahisemo kuyihera abayakeneye.
