Baturusha abafana ntibaturusha kuririmba! Chameleone yakubise hasi Kenya na Tanzania

Baturusha abafana ntibaturusha kuririmba! Chameleone yakubise hasi Kenya na Tanzania

 Nov 15, 2023 - 16:56

Umuhanzi Dr Jose Chameleone, yavuze ko umuziki wa Uganda ukomeye kurusha uwa Kenya na Tanzania, kuko ngo uretse kuba aba baturanyi babo babarusha abafana n'amafaranga, nta kindi babarusha.

Umuhanzi wo mu gihugu cya Uganda, akaba n’umwe mu bikomerezwa mu muziki w’iki gihugu, Dr Jose Chameleone, nubwo umuziki wa gunda watawe mu bisheke n’uwa Kenya na Tanzania, ariko ko Uganda atewe ishema n’ubushobozi bifite bwo kuririmba, budafitwe n’undi muhanzi uwo ari we wese muri Kenya na Tanzania.

Chameleone ntabwo yemera ko Kenya na Tanzania babarusha umuziki

Yemeje ko umuziki wa Uganda wasubiye inyuma kubera ubushobozi buke bw’abahanzi, atanga urugero rw’ukuntu Kenya ifite studio zitunganya umuziki zigera kuri 50, mu gihe Uganda hariyo eshatu. Muri Tanzania bo, avuga ko abafana babo bafata abahanzi nk’abami.

Uyu muhanzi wakunzwe mu ndirimbo nka “Valu Valu”, “Tubonge”, n’izindi, yashoje agira ati:”Icyo nababwira, abaturanyi bacu baturusha ibikoresho n’urukundo rw’abafana, na ho kuririmba byo ntibanatugwa mu ntege.

Chameleone avuga ko Tanzania na Kenya babarusha abafana gusa

Kuririmba ni yo ntwaro yonyine dufite, bityo dukwiye kuyikoresha neza kugeza umunsi ibindi na byo bizazira.”