Batanu nibo bazanye imbaduko mu rugamba rwo kugura Manchester United

Batanu nibo bazanye imbaduko mu rugamba rwo kugura Manchester United

 Feb 10, 2023 - 02:36

Mu gihe hamaze gushyirwaho umunsi ntarengwa wo kwakira ubusabe bw'abifuza kugura Manchester United, impande zitandukanye zikomeje kwitegura gutanga akavagari kuri iyi kipe.

Manchester United yashyizwe ku isoko ku mugaragaro mu Ugushyingo 2022 nyuma y'imyaka itari mike abafana bayo bagaragaza ko batishimiye Family Glazer ifite iyi kipe kuva mu 2005.

Kompanyi y'ubucuruzi y'abanyamerika ya Reine Group yahawe inshingano zo kugurisha Manchester United, yamaze gushyiraho tariki 17 Gashyantare 2023, nk'itariki ntarengwa yo kwakira ubusabe(Offers) bw'abifuza kugura iyi kipe.

Ku ntangiro havuzwe cyane umuherwe w'umwongereza Sir Jim Ratcliffe usanzwe anazwi nk'umufana wa Manchester United, ariko muri iki cyumweru hiyongereyeho abanya-Qatar bashaka iyi kipe hasi hejuru.

Perezida wa Qatar yabijemo! Urugamba rwo kugura Man.United ruri gukomera

Abaherwe ba PSG barashaka ikipe ikomeye muri Premier League

Amakuru ava mu Bwongereza avuga ko hari impande eshanu zamaze kugaragaza ko ziri tayali guhatanira kugura iyi kipe ifite ibikombe byinshi bya Premier League kurenza andi makipe yose.

Bivugwa ko Sir Jim Ratcliffe w'imyaka 70 yamaze gushyiraho kompanyi ya JP Morgan ndetse na Goldman Sachs, ngo zimufashe mu bikorwa byo kugura iyi kipe y'i Manchester.

Sir Jim Ratcliffe ni umwe mu bashaka kugura Manchester United(Image:Getty)

Gusa abanya-Qatar batagize aho bahuriye na Qatar Sports Investment ifite PSG, bafite ikizere ku rwego rwo hejuru ko bazabashya guhigika Sir Jim Ratcliffe bakabasha kuyigura.

N'ubwo izi mpande ebyiri arizo ziri kugarukwaho cyane, hari amakuru ko hari n'abanya-Saudi Arabia nazo zishaka gutanga ubusabe, ndetse zikaba ntaho zihuriya n'abanya-Saudi Arabia bo muri Newcastle United.

Nyuma y'izi mpande zose haza kompanyi y'ikirangirire y'abanyamerika ya Apple imenyerewe mu bikoresho by'ikoranabuhanga nka telefone za iPhone n'ibindi. Hari kandi n'umuherwe w'umunya-Espagne witwa Amancio Ortega.

Avram Glazer(Uri iburyo) na Joel Glazer(Uri ibumoso) biteguye kugurisha(Image:PA)