BAL 2023:Umunya-Misiri yasanze umunya-Senegal ku mukino wa nyuma

BAL 2023:Umunya-Misiri yasanze umunya-Senegal ku mukino wa nyuma

 May 25, 2023 - 00:43

Al Ahly yo mu Misiri itari yorohewe yageze ku mukino wa nyuma wa BAL 2023 aho izahura na AS Douanes yo muri Senegal.

Ikipe ya mbere yageze ku mukino wa nyuma wa BAL 2023 ni ikipe ya AS Douanes yo muri Senegal yatsinze Petro de Luanda amanota 92-86, mu mukino watangiye ku isaha ya saa 17:00 kuri uyu wa Gatatu.

Petro de Luanda yahabwaga amahirwe mbere y’umukino cyane ko yari itaratsindwa kuva mu matsinda ndetse n’ubunararibonye ifite muri iri rushanwa, ariko AS Douanes yatunguranye irayisezerera.

AS Douanes yasezereye Petro de Luanda (Image:Igihe)

Umukino wakurikiyeho ndetse wari utegerejwe na benshi ni umukino watangiye ku isaha ya saa 20:30 wahuje Al Ahly yo mu Misiri ndetse na Stade Malien yo muri Mali.

Ni umukino warimo guhatana cyane ndetse amakipe yegeranye cyane kuko amakipe yombi yasatiranaga ndetse akagenda akubana mu manota y’agace ka mbere karangiye anganya 17-17.

Amakipe yombi yakomeje kutoroherana maze bajya kuruhuka Stade Malien yo muri Mali ari yo iri imbere n’amanota 38-33, abafana batangira gutekereza ko Al Ahly yaba igiye gutangira gusigara.

Mu gace ka gatatu, Al Ahly yagarutse mu mukino yotsa igitutu Stade Malien bakomeza gukubana ariko karangira ishyizemo ikinyuranyo cy'amanota atanu ifite 58-53.

Ubwo haburaga amasegonda 26 gusa ikipe ya Stade Malien yari yahinduye ibintu kuko yarushwaga inota rimwe gusa na Al Ahly, ariko aha niho bamwe mu bakinnyi ba Al Ahly bigaragarije.

Ehab Amin wigaragaje no ku mukino wa REG yatsinze amanota abiri, Anunwa Omot atsinda ’lancer franc’ imwe mbere y’uko Amin atsinda andi manota abiri yashimangiye intsinzi habura amasegonda icyenda, umukino urangira harimo ikinyuranyo cy’amanota atanu (78-73).

Muri uyu mukino abakinnyi bigaragaje cyane ni Ehab Amin watsinze amanota 21 muri uyu mukino, mugenzi we Anunwa Omot watsinze 16 na Kelvin Amayo wa Stade Malien watsinze amanota 15.

Umukino wa nyuma wa BAL 2023 uzaba ku wa Gatanu tariki 27 Gicurasi 2023 saa 18:00 aho Al Ahly izacakirana na AS Douanes. Ni mu gihe kandi kuri uyu wa Gatanu hahatanirwa umwanya wa gatatu hagati ya Petro de Luanda na Stade Malien.

Ehab Amin yigaragaje muri uyu mukino cyane