Umuhanzi wo mu gihugu cya Tanzania, Levokatus Kipando, wamenyekanye mu muziki nka Baba Levo, mu byishimo byinshi yerekanye imodoka ihenze cyane yavuze ko yaguzwe n’umuhanzi Diamond Platnumz ayiguriye umwana wa Baba Levo.
Baba Levo yongeye kuvuga imyaka Diamond Platnumz
Uyu muhanzi ukunze kumvikana avuga ko Diamond Platnumz ari we se, yavuze ko uyu muyobozi wa Wasafi, yaguriye umwana we imodoka nka sekuru.
Yagize ati”Umwana wanjye yaguriwe imodoka na sekuru Diamond Platnumz, kugira ngo ajye agenda mu modoka nziza.”
Ibi bije nyuma y’iminsi mike Baba Levo atunguye abantu avuga ko afata Diamond Platnumz nka se umubyara, ndetse ko yifuza ko yashyirwa ku bazungura b’uyu muhanzi uzwi ku gatazirano ka Simba.
Baba Levo avuga ko Diamond Platnumz ari nka se umubyara
Baba Levo yakomeje avuga ko uwo bibabaza kuba afata Diamond Platnumz nka se, yazajya kumurega, kuko Diamond ari we mubyeyi wamufashije mu buzima bwe bwose.
