Ayra Starr yikomanze ku gatuza

Ayra Starr yikomanze ku gatuza

 Jun 23, 2024 - 19:09

Umuhazikazi wo mu gihugu cya Nigeria, Ayra Starr, mu kiganiro aheruka kugirana n'itangazamakuru, yikomanze ku gatuza avuga ko na we yatangajwe n'uburyo yamenyekanye akiri muto.

Umuhanzikazi wo muri Nigeria, Ayra Starr, yikomanze ku gatuza kuvuga ko yamenyekanye cyane muri muzika akiri muto.

Uyu muhanzi yabivuze mu kiganiro na ‘Music Talks’ aho yavuze ko yamenyekanye akiri muto nyuma yo gusohora EP ye ya mbere ’19 & Dangerous ‘mu 2021.

Yagize ati: “EP yanjye ya mbere yabaye icyamamare muri Afrika kandi nanjye bayarantangaje guhita nkura mu maso ya buri wese nkiri muto. Tugomba kwemerera abahanzi gukura no kwisanga, sinzi rero niba aribwo buryo bwanjye bwa nyuma
Abantu batandukanye  mu bice bitandukanye byisi bakunda indirimbo zanjye. Ijwi ryanjye ntirisanzwe.”

Icyakora, yavuze ko hari ibihe byiza n’ibihe bibi kuri we, avuga ko mu gihe cya vuba ashobora kuba mukuru muri Afurika mu bijyanye n’umuziki.
Yagaragaje kandi ko yanditse indirimbo eshanu ku nshuro ya mbere ahura na Don Jazzy, waje kumusinyisha muri Mavin Records.

Uyu muhanzi wimyaka 22 amaze gukora indirimbo nyinshi zakunzwe nka Commas, Sability, No Love, Rash n’izindi nyinshi.