Ayra Starr mu kizere cyo kubarizwa muri Grammy Awards

Ayra Starr mu kizere cyo kubarizwa muri Grammy Awards

 Oct 13, 2023 - 12:33

Umuhanzikazi Ayra Starr arahamya adashidikanya ko agomba kwitabwaho mu bazahatanira ibihembo bya 'Grammy Awards' ku nshuro ya 66.

Umunya-Nigeriakazi ufite inkomoko muri Benin Sarah Aderibigbe uzwi ku mazina y'ubuhanzi ya Arya Starr, aravuga ko indirimbo ye ya "Rush" nta kabuza igomba kwitabwaho cyane mu zizahatana mu bihembo bya Grammy, aho urutonde rw'abazahatana ruzasohoka ku wa 10 Ugushyingo 2023.

Mu butumwa uyu muhanzikazi yanditse ku ruta rwe rwa X, akaba yavuze ko ku nshuro ya 66 ibihembo ngarukamwaka bya Grammy bitangwa, yizeye adashidikanya ko indirimbo ye "Rush" yasohotse kuri alubumu yise "19 & Dangerous" nta kabuza nayo yumva igomba gukubitwaho akajisho mu zizahatana.

Arya Starr mu kizere kitagabanyije cyo kubarizwa muri Grammy Awards

Uyu muhanzi akaba yakomeje ashimira abamubaye hafi kugira ngo iyi ndirimbo ye ibe nziza kandi igere kure. Muri abo akaba yashimiye inzu ya Mavin Record Label abarizwamo na bosi wayo Don Jazzy ndetse n'abandi bahanzi babarizwamo nka Johnny Drille. Ari nako kandi yashimiye byimazeye inshuti n'umuryango we ngo bamubaye hafi.

Hagati aho, indirimbo 122 zikaba arizo ikigo "Chat data" cyo muri Amerika cyatangaje ko zigomba kwitabwaho mu zizajya mu cyiciro cya “Best African Performance” mu bihembo bya Grammy. Ibi bihembo bikaba bizatangwa ku Cyumweru tariki ya 04 Gashyantare 2024.

Indirimbo Rush ya Arya Starr avuga ko igomba kwitabwaho