Mu mpera za Kamena, nibwo umuhanzi Davido yakiriye inkuru z'akasamutwe z'uko yateye inda abakobwa babiri bo mu Burengerazuba bw'isi harimo uwo muri USA Anita Brown ndetse n'undi wo mu Bufaransa Ivana Bay. Aba bose bemezaga ko bamutwitiye kandi batari baziko afite umugore we Chioma.
Nyamara rero, nyuma yuko uyu muhanzi yanze kugira byinshi atangaza kuri izi nkuru zimuvugwaho, uyu mukobwa w'Umunyamerika Anita Brown yaciye ku rubuga rwa Twitter atangaza ko magingo aya Davido adakwiriye kuba se w'umwana atwite.

Anita Brown abona Davido yarapfuye
Kuri Anita Brown, abona Davido yarapfuye ndetse no ku mwana we atwite. Ibi akaba yabitangaje nyuma yuko abantu bakomeje kumuhamagara bamubaza kubya Davido. Ku bw'ibyo akaba yaboneyeho aha gasopo abantu bose bari kumuhamagara bamuza iby'uyu muhanzi.
Mu magambo ye yanditse kuri Twitter ati " Ndifuza ko mwese mwahagarika kumpamagara kuri telefone kuko Davido ntabwo ari se w'umwana wange. Ntabwo tumushaka mu buzima bwange cyangwa mu buzima bw'umwana wange. Kuri twe yarapfuye. Ndabasabye byararangiye tubyihorere. Mutureke twenyine."

Anita Brown wemeza ko Davido yamuteye inda
Ntiyarekeye aho kandi kuko nyuma gato yongeye kugaruka yemeza ko adakeneye Davido kuko ngo yibereye muri Amerika kandi umwana azabona undi se. Ati " Ntabwo nitaye kuri Davido aka kanya. Ubu ndi muri Leta Zunze Ubumwe z'Amerika kandi nta muntu ushaka kumva Davido kuko aya ni amakuru ashaje. Umwana wange yiteguye kubona undi se."
Hagati aho, amakuru kuri uyu muhanzi yerekeranye n'aba bakobwa yateye inda akaba akomeje kwisukiranya umunsi ku munsi nubwo we yatangaje ko mu minsi mike araza kugira byinshi atangaza kuri ibi byaba bakobwa.
