Andrew Tate n'umuvandimwe we urukiko  rwabongereye igifungo

Andrew Tate n'umuvandimwe we urukiko rwabongereye igifungo

 Jul 19, 2023 - 02:17

Rurangiranwa ku mbuga nkoranyambaga no kuri za tereviziyo Andrew Tate, urukiko rwongereye igihe agomba kumara afungiye mu rugo na murumuna we

Ku munsi w'ejo, urukiko rwo mu murwa mukuru wa Romania rwemeje ko rwongereye indi minsi 30 ku ifungirwa mu rugo rya Andrew Tate, rurangiranwa ku mbuga nkoranyambaga ukurikiranyweho icyaha cyo gufata ku ngufu, gucuruza abantu no gushinga agatsiko k’abagizi ba nabi basambanya abagore.

Andrew Tate na murumuna we urukiko rwongereye igihe bagomba kumara bafungiye mu rugo 

Iki cyemezo mu rukiko rwa Bucharest kije nyuma y'ukwezi kumwe abashinjacyaha bashinje ku mugaragaro uyu mugabo w’imyaka 36 hamwe na murumuna we Tristan n’abagore babiri bo muri Romania mu rubanza  bashinjanwa. Abaregwa uko ari bane, batawe muri yombi mu mpera z'Ukuboza hafi ya Bucharest, kandi n'ubwo bahakana ibyo baregwa byose, bazakomeza gufungwa iminsi 30.

Ku wa Mbere, hanze y'urukiko, Tate yabwiye abanyamakuru ati:“Jye na murumuna wanjye turi abantu bihangana cyane.  Amaherezo ubutabera buzakoea akazi kabwo. Turumva ko ibintu bizagenda neza amaherezo,  kandi kugeza icyo gihe tuzakurikiza inzira y'ubucamanza.”

Abavandimwe bombi, birashoboka ko bazajuririra icyemezo cy'ejo. Batsinzwe ubujurire bwabo bwa buheruka ku ya 6 Nyakanga bwamaganaga iyongerwa ry’igihano cyo gufungirwa mu rugo.

Nyuma yo kumara amezi atatu muri gereza ya polisi i Bucharest, abavandimwe batsinze ubujurire ku ya 31 Werurwe bafungirwa mu rugo. Muri Kamena, ikigo cya Romania gishinzwe kurwanya ibyaha kizwi ku izina rya DIICOT cyari cyasabye ko abacamanza bongera ingamba zo gufungirwa mu rugo nyuma yuko iki kigo kikoreye iperereza.

Andrew Tate avuga ko kuba afunze ari umugambi wa politiki ugamije kumucecekesha 

Andrew Tate, washinjwaga gukwirakwiza ibitekerezo by’ubugambanyi kuri interineti, unamaze  kugira miliyoni 7.2 z'abamukurikira kuri Twitter, yagiye avuga kenshi ko abashinjacyaha nta bimenyetso bimushinja bafite ahubwo ko hari umugambi mubisha wa politiki ugamije kumucecekesha.