Amavubi yatsinzwe na Mozambique inzozi zirangirira i Huye

Amavubi yatsinzwe na Mozambique inzozi zirangirira i Huye

 Jun 18, 2023 - 13:28

Ikipe y'igihugu Amavubi yatsinzwe na Mozambique mu mukino wo gushaka itike y'Igikombe cy'Afurika wabereye i Huye.

Ni umukino wayobowe n'abanya-Algeria batatu aribo Mustapha Ghorbal wari umusifuzi wo hagati, mu gihe Moukrane Gourari na Hamza Bouzit bari abasifuzi bo ku ruhande.

Abakinnyi b'Amavubi babanje mu kibuga

Abakinnyi ba Mozambique babanje mu kibuga

Ikipe y'igihugu Amavubi yatangiye umukino neza kuko yasatiraga cyane izamu rya Mozambique, byatumye abanyarwanda batekereza ko uyu munsi ushobora kuba ari uwo kubona intsinzi.

Ku munota wa 11 gusa, Hakizimana Muhadjiri yazamuye umupira usanga Mutsinzi Ange ahagaze neza awutera n'umutwe, ariko umuzamu Ivane Carminio abyitwaramo neza umupira awukuramo.

Abasore b'Amavubi bakomeje kurusha ikipe ya Mozambique guhererekanya umupira, maze ku munota wa 28 Bizimana Djihad agerageza ishoti rikomeye ariko Ivane Carminio yongera kwigaragaza umupira awukuramo.

Ku munota wa 38 abasore b'u Rwanda bongeye kuzamukana umupira neza maze Serumogo Ali ahereza umupira Nshuti Innocent, ariko uyu musore awuteye uragenda ukubita ipoto ya kabiri uragaruka.

Mu gihe abasore b'Amavubi bari baryohewe no kwataka, abanya-Mozambique bazamukanye umupira bihuta maze Geny Cipriano atsindira Mozambique igitego ku munota wa 42 ku mupira yahawe na Domingues, barinda bajya no kuruhuka ari uko bimeze.

Mu gice cya kabiri u Rwanda rwakomeje kugerageza uburyo butandukanye kugira ngo barebe ko bakwishyura ariko bikomeza kugorana ari nako iminota yicuma.

Mu minota y'inyongera ikipe ya Mozambique yabonye igitego cya kabiri cyatsinzwe na Clesio Bauque wahawe umupira na Melque Alexandre, umukino urangira ku ntsinzi ya Mozambique y'ibitego bibiri.

Ibi bivuze ko itsinda L rikomeza kuyoborwa na Senegal ifite amanota 13 yamaze kubona itike, Mozambique ifite amanota arindwi ikaba iya kabiri, Benin ifite amanota atanu ni iya gatatu naho u Rwanda ni urwa nyuma n'amanota abiri.

Mozambique irasabwa kutazatsindwa na Benin mu mukino wa nyuma igahita iherekeza Senegal mu gikombe cy'Afurika kizabera muri Côte d'Ivoire, naho amahirwe y'u Rwanda yo ubu yamaze kuyoyoka.