Amatike ku mukino w'Amavubi na Mozambique yashyizwe hanze

Amatike ku mukino w'Amavubi na Mozambique yashyizwe hanze

 Jun 9, 2023 - 04:00

Ibiciro byo kwinjira ku mukino wo gushaka itike y'Igikombe cy'Afurika uzahuza Amavubi na Mozambique byamaze guahyirwa hanze.

Tariki 18 Kamena nibwo kuri sitade ya Huye hazabera umukino wo ku ishyura hagati y'Ikipe y'igihugu Amavubi ndetse na Mozambique, akaba ari amakipe ahurira mu itsinda L.

Ibiciro byo kwinjira kuri uyu mukino byamaze guahyirwa hanze aho muri VIP azaba ari 10,000 Frw, ahatwikiriye hakaba 5,000 Frw ndetse ahadatwikiriye hakaba 1,000 Frw.

Umukino ubanza amakipe yombi yanganyije 1-1 ari naho Amavubi yakuye inota rya mbere, mu gihe irindi nota u Rwanda rwarikuye kuri Benin.

Nyuma yo guterwa mpaga ku mukino wa Benin kubera gukinisha Muhire Kevin wari ufite amakarita y'umuhondo atamwerera gukina uwo mukino, u Rwanda ubu ni urwa nyuma mu itsinda L.

Senegal ifite amanota 12 yanamaze kubona itike niyo iyoboye, mu gihe Mozambique na Benin zifite amanota ane arizo zikurikira. U Rwanda rurasabwa gutsinda imikino ibiri rusigaje ariyo Mozambique na Senegal, rukabona kurota kujya mu gikombe cy'Afurika.

Amavubi arasabwa gutsinda imikino ibiri isigaye