Amashusho y'uwabyaranye na Asake arimo kotsa ibigori ku muhanda akomeje kurikoroza

Amashusho y'uwabyaranye na Asake arimo kotsa ibigori ku muhanda akomeje kurikoroza

 Jul 13, 2025 - 13:49

Umugore witwa Khadijat, wabyaranye n’umuhanzi w’icyamamare wo muri Nigeria Asake, ari kuvugwa cyane ku mbuga nkoranyambaga nyuma yo kugaragara acuruza mahindi ku muhanda. Ibi byakurikiwe n’ikiganiro yakoranye n’itangazamakuru, aho yavuze ko yigeze kugira uruhare runini mu buzima bwa Asake ubwo yari akirimo gushaka kumenyekana, ariko ubu akaba yaramutereranye burundu.

Khadijat yavuze ko nubwo babyaranye na Asake atagifata inshingano nk’umubyeyi, kandi ntaho ahuriye n’ubuzima bw’umwana wabo. Yagize ati:"Nigeze kumuba hafi igihe cyose yari agishakisha izina. Naramufashije, ariko uyu munsi naratereranywe, ndacuruza kugira ngo mbeho n’umwana."

Ibi bije bikurikirana n’andi makuru aherutse kuvugwa ku mbuga nkoranyambaga aho se wa Asake nawe yavugaga ko yahindutse nk’utarageze umwana, kuko Asake atamwitaho ndetse ari ku buriri bw’indembe. Ibi byagaragaje isura nshya y’uyu muhanzi umaze kwamamara cyane mu njyana ya Afrobeat.

Abatari bake ku mbuga nkoranyambaga bakomeje gutanga ibitekerezo bitandukanye kuri izi nkuru, bamwe banenga imyitwarire ya Asake mu gihe abandi bavuga ko hakenewe kumva impande zombi mbere yo kumucira urubanza.

Icyakora kugeza ubu, Asake ubwe ntacyo aratangaza ku birego bijyanye n’umuryango we, yaba ku bijyanye na Khadijat cyangwa se ku byavuzwe na se.

Umugore bivugwa ko yabyaranye na Asake yagaragaye ku muhanda arimo kotsa ibigori 

Asake akomeje gushinjwa kutita ku bantu be