Umusaza ukomoka muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika akaba n'umukinnyi wa filime ukomeye Morgan Freeman, yahishuye ibanga ryihishe inyuma y’amaherena ya zahabu yambaye imyaka n’imyaniko.
Morgan Freeman yahishuye ibanga ryihishe inyuma y'amaherena ahora yambaye
Anyuze ku rubuga rwa Instagram, Freeman yasubije abafana bari bafite amatsiko menshi kuri aya maherena, avuga ko umunsi azaba yitabye Imana, ayo maherena ariyo azifashishwa mu kugura isanduku yo kumushyinguramo.
Yagize ati:”Maze igihe mbazwa byishi kuri aya maherena, gusa ukuri ni uko aya mahera afite agaciro gahagije ko kuzangurira isanduku igihe cyose naba naguye ishyanga.”
Morgan Freeman yavuze ko amaherena ye afite agaciro kanini
Morgan ni umusaza w’imyaka 86 y’amavuko akaba yaramenyekanye muri filime nyinshi zakunzwe zirimo iyitwa “Red”, “Wanted”, “Angel Has Fallen” n’izindi.
