Abanyarwanda bitwaye neza ku munsi wa kabiri wa shampiyona nyafurika

Abanyarwanda bitwaye neza ku munsi wa kabiri wa shampiyona nyafurika

 Feb 10, 2023 - 01:35

Abakinnyi batatu b’Ikipe y’Igihugu yo gusiganwa ku Magare (Team Rwanda), begukanye umudali wa Feza ku munsi wa kabiri wa Shampiyona Nyafurika iri kubera muri Ghana.

Byari kuri uyu wa Kane tariki ya 9 Gashyantare, ubwo Shampiyona Nyafurika iri kubera muri Ghana yakomezaga ku munsi wayo wa kabiri, abakinnyi bakina basiganwa n’ibihe ku giti cyabo.

Abanyarwanda bitwaye neza mu byiciro bitandukanye, nk'aho mu kiciro cy’abagabo bakuru, Umunyarwanda Mugisha Moïse yegukanye umudali wa Feza nyuma yo kuba uwa kabiri inyuma y’Umugande Charles Kagimu,  agakurikirwa n'Umunya-Érythrée Mulubrhan Henok wabaye uwa gatatu.

Mu bagore bakuru kandi naho umunyarwandakazi yitwaye neza kuko Nzayisenga Valentine na we yegukanye umudali wa Feza nyuma yo kuba uwa kabiri inyuma ya Aurelie Halbwachs wo mu birwa bya Maurice.

Mu bagore batarengeje imyaka 23, Ingabire Diane yegukanye umudali wa Feza nyuma yo kuba uwa kabiri akurikiye Nesrine Houili wo muri Algeria.

Umunsi wa gatatu w’iyi Shampiyona yitabiriwe n’ibihugu 16 urakinwa kuri uyu wa Gatanu, tariki 10 Gashyantare 2023. Kuri iyi nshuro nonwho abakinnyi barakinira mu makipe, aho abagabo baraba bavanze n’abagore haba mu bakuru n’abatarengeje imyaka 23.

Ikindi kandi nuko harakinwa no gukinira mu ikipe, ariko abakinnyi basiganwa n’ibihe mu bahungu n’abakobwa bakiri bato.

Mugisha Moise yegukanye umwanya wa kabiri mu bagabo bakuru

Nzayisenga Valentine wegukanye umwanya mu bagore bakuru

Nzayisenga Diane nawe yegukanye umudali mu bagore batarengeje imyaka 23