Alikiba yagereye Diamond Platnumz mu kebo yamugereyemo

Alikiba yagereye Diamond Platnumz mu kebo yamugereyemo

 Sep 13, 2024 - 14:08

Umuhanzi wo mu gihugu cya Tanzania, Alikiba yongeye gushimangira ko ubukeba bwe na Diamond Platnumz nta rwango ririmo, nyuma yo gukoresha indirimbo ya Diamond kuri Instagram ye, kimwe n'uko Diamond na we yigeze kubigenza mu minsi yashize.

Alikiba yerekanye ikimenyetso cyo gusenya urukuta rukunze kuvugwa ruri hagati ye na Diamond Platnumz, nyuma gukoresha indirimbo ye “Happy Birthday” kuri Instagram ye(Insta story).

Ibi byabaye ku munsi w’ejo ku wa kane ubwo yifurizaga  isabukuru nziza y’amavuko Rey Jons, umwe mu bakozi ba Crown Media, aho benshi bashimangiye ko iki gikorwa cya Alikiba ari kimwe mu bimenyetso byerekana ko nta rwango afitiye Diamond, kandi gishobora gusobanurwa nk’ikimenyetso cy’amahoro hagati yabo.

Benshi bashimishijwe n’icyo gikorwa cya Alikiba uzwiho kutereka inyinya abakeba be, kuba yateye intambwe agakorehsa indirimbo y’umuntu uzwiho kuva ari we mukeba we wa mbere  bahamya ko ari ikimenyetso cyerekana kwakira umuziki mwiza uko uri no gushyira ku ruhande ibibatandukanya ndetse n’imyitwarire ya abafana babo.

Si ubwa mbere kandi aba bombi akoresha indirimbo ya mugenzi we, kuko Diamond Platnumz yigeze gushyira  indirimbo ya Alikiba “Hadithi” kuri Instagram ye, nk’imwe mu ndirimbo yumvaga icyo gihe.