Adil Mohammed yatewe utwatsi na FIFA

Adil Mohammed yatewe utwatsi na FIFA

 May 16, 2023 - 03:53

Ishyirahamwe ry'umupira w'amaguru ku Isi FIFA ryateye utwatsi Adil Erradi Mohammed nyuma y'ikirego yarezemo APR FC ayishinja kumwirukana binyuranyije n'amategeko.

Mu kiganiro umuyobozi wa APR FC Lt Gen Mubarakh Muganga aherutse kugirana n'itangazamakuru ubwo APR FC yari imaze kunganya na Gasogi United muri shampiyona, yatangaje ko muri uku kwezi kwa Gicurasi aribwo hazamenyekana igisubizo ku kirego Adil Erradi Mohammed wahoze ari umutoza wayo yayirezemo.

Inkuru dukesha Igihe iravuga ko icyemezo cyafashwe n’akanama gashinzwe uburenganzira bw’abakinnyi n’abatoza ku wa 9 Gicurasi 2023 kigaragaza ko iki kirego cy’impande zombi cyatewe utwatsi, ariko uruhande rwifuza kubona ibijyanye n’ibyangendeweho rusabwa kubisaba ndetse rukishyura bitarenze mu minsi 10.

Umunya-Maroc Adil Erradi ufite ubwenegihugu bwa Maroc yari yunganiwe n’Ikigo cy’Amategeko cya Global Sports Consulting mu gihe Umwuganizi wa APR FC yari Serge Vittoz.

Tariki 15 Ukwakira 2022, ni bwo ikipe ya APR FC yahagaritse mu kazi Adil Erradi Mohammed wavuzweho guteza umwuka mubi no guhindanya isura y’iyi kipe y’Ingabo.

Gusa we ntiyishimiye uburyo yahagaritswe mu kazi, ndetse avuga ko butigeze bwubahiriza amategeko binatuma arega iyi kipe muri FIFA ayishinja kutubaha amasezerano bagiranye.

Adil yageze mu Rwanda mu 2019, ahava yegukanye ibikombe bitatu bya Shampiyona harimo bibiri bya mbere yatwaye yikurikiranya adatsinzwe.

Nyuma yo gutandukana na APR FC, iyi kipe yasigaranwe na BenMoussa wari umwungiriza we akaba ariwe ugiye gusoza umwaka w'imikino 2022-2023.

Adil yanze ibiganiro ahitamo inzira y'urubanza