I Kampala mu murwa Mukuru w'Igihugu cya Uganda, mu ijoro ryakeye ryo kuri uyu wa 08 Ukuboza 2023, umuhanzi King Saha yahuruje imbaga mu gitaramo cyabere muri 'Hotel Africana', aho ibyamamare hafi ya byose byari byagiye kumutera ingabo mu bitugu.
Umuhanzi Bobi Wine akaba n' umunyapolike utavuga rumwe n'ubutegetsi bwa Uganda, akaba yari mu b'imbere bari muri Hotel Africana, aho yari kumwe n'inshuti ye Nubian Li.
Wine muri iyi minsi kubera guhugira cyane mu bya politike, ni gake cyane akunze kwitabira ibitaramo; ari ko akaba yasohoje isezerano rya King Saha kuko mu minsi yashize yari yaramubwiye King Saha ko azitabira.
King Saha yakoze igitaramo cy'amateka i Kampala
King Saha ku rubyiniro akaba yafatanyije n'abarimo: Sheebah Karungi, Lydia Jazmine, Spice Diana, Jose Chameleone, Big Eye Starboss, Kapa Cat, Mr. Mosh, ndetse na B2C ( Kampala Boys). Aba bakaba bari mu bahaye ibyishimo abari bitabiriye iki gitaramo.
Iki cyikaba ari igitaramo cya mbere King Saha akoze cyikitaburwa cyane, dore ko uretse abo bagiye ku rubyiniro, ariko kandi hari n'ibindi byamamare birimo: Eddy Kenzo, Hanson Balurino, umuherwe Godfrey Kirumira ndetse n'umukinnyi wa filime Evelyn Namulondo bitabiriye.
Muri aba basitari bangana gutya kandi, hakaba harimo n'abari baguze ameza ya miliyoni eshatu z'amashiringi barimo: Eddy Kenzo, B2C (alias Kampala Boys), Lydia Jazmine, Rema Namakula na Spice Diana.Saha uheruka gutangaza ko abakobwa atereta bamufata nk'imbeba, akaba akomeje gushimirwa na benshi kuri iki gitaramo yateguye.
King Saha yahuruje ibyamamare birimo Eddy Kenzo mu gitaramo