Abarimo Minisitiri Nduhungirehe na Sadate baguze album ya Bruce Melodie arenga miliyoni

Abarimo Minisitiri Nduhungirehe na Sadate baguze album ya Bruce Melodie arenga miliyoni

 Dec 22, 2024 - 08:52

Kuri uyu wa Gatandatu Itahiwacu Buruce [Bruce Melodie] yumvishije abakunzi be album nshya izajya hanze mu kwezi gutaha, aho abarimo Minisitiri Nduhungirehe, Munyakazi Sadate wayoboye Rayon Sports n'abandi bibahiye iyi album ku mafaranga ari hejuru miliyoni 1 Rwf. Ibyo wamenya kuri iyi album.

Kuri uyu wa 21 Ukuboza 2024, muri Kigali Universe Bruce Melodie ntabwo yatengushye abakunzi be nk'uko yari yabibasezeranyije, aho yabasogongeje album ye 'Colorful generation''.

Ni album izajya hanze ku wa 17 Mutarama 2025, aho yasobanuye ko izina ry'iyi album bisobanuye abantu bo mu kiragano gitanga icyizere ariko bafite imico itandukanye.

Iyi album iriho indirimbo 17 n'izindi Eshatu z'inyongezo zikaba 20, aho yafatanyije n'abahanzi barimo Joe Boy wo muri Nigeria n'abandi , aho zose ari indirimbo z'urukundo.

CD iriho album yaguzwe n'Uruganda rwa Skol, aho bayiguze amafaranga ibihumbi 300. Hari kandi Shizzo Afro Papi wayiguze 500,000 Frw. Indi CD yaguzwe miliyoni  Frw .

Sadate Munyakazi yayiguze miliyoni Eshanu, Minisitiri Nduhungirehe yayiguze miliyoni imwe. Mushyoma Joseph nawe yayiguze miliyoni imwe, Forzabet nayo yayiguze miliyoni Eshanu, Ross Kana yayiguze miliyoni 10 Frw.

Barimo kandi Babu n'umubyeyi we bayiguze miliyini imwe, Shizzo ibihumbi 500, Emile miliyoni imnwe na DJ Trauma wayiguze 1,382,400Rwf. Ayaguzwe album yose ni miliyoni 26,182,40Rwf.

Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga n'Ubutwererane Olivier Nduhungirehe mu baguze album ya Melodie

Munyakazi Sadate wayoboye Rayon Sports mu baguze album ya Melodie