Abanyamahanga ba mbere bagiye gusinya muri APR FC

Abanyamahanga ba mbere bagiye gusinya muri APR FC

 Jul 4, 2023 - 08:02

APR FC igiye gusinyisha abakinnyi batatu barimo umugande Taddeo Lwanga, umunye-Congo n'umunya-Cameroon.

Abakunzi ba APR FC bishimiye kuba muri uyu mwaka w'imikino ikipe yabo yaremeye kuva kuri politiki yari imazeho imyaka 11 yo gukoresha abakinnyi b'abanyarwanda gusa, ikaba igiye kongera gukinisha n'abanyamahanga.

Hashize iminsi havugwa amazina y'abakinnyi baturutse imihanda yose bivugwa ko APR FC yamaze kumvikana nabo, ariko kugeza ubu nta n'umwe iyi kipe yari yasinyisha.

Inkuru dukesha Radio Fine FM iravuga ko umukinnyi w'umunyamahanga wa mbere APR FC igiye gusinyisha ari umugande Taddeo Lwanga, wamaze no kugera i Kigali akaba yiteguye gushyira umukono ku masezerano muri iyi kipe y'ingabo.

Uyu mukinnyi w'imyaka 29 wakiniraga Arta/Solar7 yo muri Djibout, yahawe ubutumire ngo akorerwe ikizamini cy'ubuzima abone guhabwa amasezerano muri iyi kipe izahagararira u Rwanda muri CAF Champions League.

Uyu ni umwe mu bakinnyi bazwi cyane muri aka karere kuko yakiniye amakipe nka Express FC, Vipers SC na Villa SC z'iwabo muri Uganda, Tanta SC yo mu Misiri na Simba SC yo muri Tanzania.

Si uyu gusa kandi kuko hari abandi bakinnyi babiri bategerejwe i Kigali kurangizanya na APR FC aribo Umunye-Congo Pavelh Ndzila wakiniraga Etoile du Congo n’Umunya-Cameroon Ngweni Denis Ndasi wakiniye amakipe arimo Kano Pillas, Rivers United, Coton Sports na Union Douala.