Abakunzi ba Taylor Swift bikomye bikomeye Kim Kardashian

Abakunzi ba Taylor Swift bikomye bikomeye Kim Kardashian

 Oct 22, 2023 - 21:48

Umunyamideli akaba n'umucuruzi, Kim Kardashian, ubu ntabwo arimo kuvuga rumwe n'abakunzi ba mukeba we, Taylor Swift, barimo kumushinja gushaka kwigarurira rubanda akoresheje uyu muhanzikazi!

Kim Kardashian ibyo aherutse gushyira ku mbuga nkoranyambaga byateje impaka ndetse bikorogoshora abafana ba Taylor Swift, bazwi nka Swifties.

Kim Kardashian yikomwe n'abafana ba Taylor Swift
Ku isabukuru ye y’imyaka 43, Kim yasangije inshuti ze urukurikirane rw’amafoto yagiye ashyirwa kuri izi mbuga  n’incuti n’umuryango bamwifuriza isabukuru nziza, ariko iyavugishije benshi, ni post  imwe yakoreshejeho indirimbo ya Taylor Swift yise “Speak Now(Taylor’s Vision).” 
Muri iyi nkuru ya Instagram, Kim yashyizeho ifoto ye yari yifotoje muri Nyakanga, aho yari yambaye ikanzu nziza ya Dolce & mu birori byari byabereye mu Butaliyani.

Iyi myambarire yari isa cyane n’iyo Taylor Swift yambaye ku gifuniko cya alubumu ye ya gatatu ya, “Speak Now.”
Ibintu byagiye ku rundi rwego, ubwo Kim iyo foto yayikurikizaga indirimbo ya Taylor, “Speak Now”. 
Ibyo yakoze byarakaje abafana ba Taylor Swift, bashinjaga Kim kugerageza gukurura amaso ya rubanda ku isabukuru ye y’amavuko no kugirira ishyari Taylor. 

Ikanzu iri ku gifuniko cy'umuzingo wa Taylor Swift yise "Speak Now"

Bamwe bavugaga ko yashakaga kuvugwa ku mbuga nkoranyambaga, cyane cyane bitewe n’uko Taylor akomeje kuvugwa cyane kubera ibitaramo bye bya Eras World Tour ndetse n’umubano we n’umukinnyi wa Kansas City Chiefs Travis Kelce.

Amakimbirane hagati y’ibyamamare byombi afite amateka maremare, ahereye ku kuba Kanye West yarangije ijambo rya Taylor ryo kwakira igihembo mu birori bya MTV Video Music Awards mu 2009.

Ikanzu bivugwa ko isa n'iya Taylor Swift, Kim yashize kuri Instagram inaherekejwe n'indirimbo ye "Speak Now" 

Aya makimbirane amaze igihe hagati ya Kim Kardashian na Taylor Swift akomeje kujya yuriraho utundi tuntu, dukunze guteza impaka mu bakunzi b’ibi byamamare byombi.
Ni muri ubwo buryo, kuba Kim yakoresheje indirimbo ya Taylor kuri Story ya Instagram Story ye, byongereye uruntu runtu by’umwihariko hagati y’abakunzi babo.