Abakomotse kuri Perezida Kagame bihebeye Arsenal

Abakomotse kuri Perezida Kagame bihebeye Arsenal

 Apr 29, 2023 - 08:19

Usibye perezida wa Repubulika y'u Rwanda Paul Kagame usanzwe uzwiho kuba yarihebeye Arsenal, yagaragaje ko abuzukuru be mabo ari abakunzi b'iyi kipe.

Perezida wa Repubulika y'u Rwanda Paul Kagame asanzwe azwi nk'umufana wa Arsenal ku rwego rw'isi, dore ko ari kenshi agarukwaho n'ibinyamakuru bikomeye cyane ku rwego rw'isi bitewe n'amarangamutima ye aba yagaragaje kuri iyi kipe.

Kuri uyu munsi yongeye kugaragaza urukundo kuri iyi kipe ikomeje kuyobora urutonde rw'agateganyo rwa shampiyona ya Premier League mu Bwongereza.

Yifashishije urukuta rwe rwa twitter, Perezida Kagame yashyizeho ifoto y'abuzukuru be babiri mu myambaro ya Arsenal, maze yandikaho amagambo yaryoheye abamukurikira by'umwihariko abafana ba Arsenal.

Aya magambo ari mu rurimi rw'icyongereza tugenekereje mu Kinyarwanda yanditse ati:"Turi abarashi...bashya ndetse bakiri bato." Aya magambo yaherekejwe na emoji ziseka zigaragaza ibyishimo.

Ifoto Perezida Kagame yashyize kuri twitter

Ikipe ya Arsenal ikomeje kuyobora urutonde rwa shampiyona aho ifite amanota 75 ikaba irusha Manchester City amanota abiri gusa, n'ubwo inayirusha imikino imaze gukina.

Manchester City ifite imikino ibiri y'ibirarane, icya mbere ikaba iragikina kuri iki Cyumweru aho ikina na Fulham. Mu gihe yatsinda uwo mukino izahita irusha Arsenal inota rimwe isigaranye n'undi mukino umwe.