Abahagarariye Messi bavuze ku makuru ye akomeje gutigisa isi

Abahagarariye Messi bavuze ku makuru ye akomeje gutigisa isi

 Apr 5, 2023 - 09:27

Nyuma y'uko inkuru zisohora Lionel Messi muri Paris Saint-Germain zikomeje kwiyongera isaha ku isaha, abahagarariye uyu musore bamaganiye kure abakomeje kubitiza umurindi.

Abahagarariye Lionel Messi bamaganiye kure amakuru avuga ko Lionel Messi yaba ashaka kuva mu ikipe ya Paris Saint-Gaermain bemeza ko aya makuru ari ibihuha bidafite aho bishingiye.

Messi ntarasinya amasezerano muri Paris Saint-Germain mu gihe ayo afite azarangirana n'uyu mwaka w'imikino, ndetse hakaba hari amakipe amwifuza arimo ayo muri Leta zunze ubumwe za America na Leta zunze ubumwe z'abarabu.

Inkuru iheruka ni iyasohotse kuri uyu wa Kabiri ivuga ko ikipe ya Al Hilal yo muri Saudi Arabia yiteguya kujya ihemba Messi miliyoni 350 z'amapawundi ku mwaka, mu gihe yaba yemeye gusinyira iyi kipe.

Kuri uyu wa Gatatu nibwo umwe mu bahagarariye uyu munya-Argentine yaganiriye na Le Parisien ahakana aya makuru akomeje gukwirakwira hirya no hino ku isi.

Yagize ati:"Ni ibintu bidasanzwe kubona amakuru avuga ko ikipe ishaka kugabanya umushahara wa Messi no kuba adashaka kongera amasezerano, akomeje kuzenguruka.

"Ntabwo dushaka gukina iyi mikino. Aya makuru atariyo ntabwo ari meza kuri Messi ndetse no ku mubano afitanye n'ikipe. Ariko birashoboka ko aribyo abantu bashaka.

"Nta tangazo turashyira hanze, ariko igihari nuko Messi na PSG bakomeje ibiganiro ndetse ikipe ikaba ishaka ko ahaguma nk'uko umutoza aherutse kubivuga.

"Biratangaje rero kubona umuntu avuga ibindi bintu mu itangazamakuru. Ni izihe nyungu bafite mu kubeshya? Nakifuje kubaza abo bari kubikora."

Kuri uyu wa Gatatu nibwo ikinyamakuru ESPN cyatangaje ko mu byo Lionel Messi ari gutekerezaho harimo kwerekeza mu ikipe ya Al Hilal iri kumuha amafaranga akubye kabiri ahabwa Cristiano Ronaldo werekeje muri Al Nassr muri Mutarama.

Indi kipe iri imbere mu zishobora kwegukana Messi mu gihe yaba avuye muri PSG, ni FC Barcelona yakuriyemo idasiba kumugaragariza urukundo ndetse no kumufungurira imiryango.

Amakuru asohora Messi i Paris akomeje kwiyongera