Abagabo bifitemo kamere y'ubuhehesi! Wema Sepetu yarikoroje

Abagabo bifitemo kamere y'ubuhehesi! Wema Sepetu yarikoroje

 Nov 14, 2023 - 21:17

Rwiyemezamirimo akaba n'umukinnyikazi wa filime, Wema Abraham Sepetu, wamenyekanye nka Wema Sepetu, yashyize benshi mu rujijo nyuma yo kwihandagaza akemeza ko abagabo bibagora gukunda umukobwa umwe.

Umukinnyikazi wa filime akaba umwe mu bakomeye mu ruganda rwa sinema muri Tanzania, Wema Sepetu, yihandagaje avuga ko abizi neza ko nta mugabo wakwihanganira gukundana n'umukobwa umwe, yemeza ko umubare munini w’abagabo banezezwa no gukundana n’abakobwa benshi.

Wema Sepetu yavuze ko abagabo bifitemo kamere yo gukundana n'abagore benshi

Wema Sepetu, nyuma yo kuvuga ko abagabo bifitemo ingeso yo guheheta yashyize benshi mu rujijo, cyane ko ubu ari mu rukundo n’umuhanzi wo muri Tanzania, Whozu.

Uyu mukobwa wabaye nyampinga wa Tanzania muri 2006 yagize ati:”Nta mugabo wabasha gukunda umukobwa umwe, kuko n’iyo yaba akunda umwe aka kanya, ejo wasanga ifite ishyo ry’abakunzi. Ni ko bateye, kandi uko ni ko kuri kwambaye ubusa.”

Wema Sepetu yabaye nyampinga wa Tanzania mu mwaka wa 2006

Nyuma y’aya magambo ya Sepetu, benshi barimo kwibaza byinshi, bibaza niba aya magambo yayavuze aninura umukunzi we, cyangwa se yavugaga abagabo bose muri rusange.