Nanze miliyoni $5 ngo ndirimbe kuko ntari kunywa itabi-Burna Boy

Nanze miliyoni $5 ngo ndirimbe kuko ntari kunywa itabi-Burna Boy

 Nov 1, 2023 - 05:56

Mu mashusho yakomeje gucaracara ku mbuga nkoranyambaga Burna Boy ari gutumagura itabi, yahishuye ko yanze kujya kuririmba i Dubai yahawe akavagari k'amadorari kuko ngo atari yemerewe kunywera yo urumogi.

Azwi ku mazina ya Burna Boy, icyamamare mu muziki wa Nigeria mu njyana ya Afrobeats, yahishuye ko yanze kujya kuririmba i Dubai muri Leta Zunze Ubumwe z'Abarabu nyuma y'uko bari banze ko nagera yo azanywa urumogi. Uyu musore wahawe amazina ya Damini Ogulu n'ababyeyi be, akaba yavuze ko yateye ishoti akavagari k'amafaranga yari yahawe kubera iyo mpamvu. 

Mu mashusho yakomeje gukwirakwira ku mbuga nkoranyambaga, agaragaza uyu musore ari kubyina indirimbo atumagura n'amatabi menshi. Burna Boy, akaba yavuze ko aho muri Dubai bari bamuhaye miliyoni 5 z'amadorari ngo ajye kuririmba, ariko kubera atari kunywa itabi, ahitamo kubarekera amafaranga yabo. 

Burna Boy aravuga ko yanze kujya kuririmba i Dubai kuko atari kunywerayo urumogi 

Magingo aya, amategeko muri Leta Zunze Ubumwe z'Abarabu abuza abantu kunywera itabi ahantu hose hahurira abantu benshi, nko muri gare, ku mucanga, ndetse n'ahandi hose hahurira abantu. Ni ngombwa kwibuka ko kandi iki ari Igihugu cy'Aba Islam, bivuga ko ibyo kubahiriza amategeko biba bigomba kubahwa cyane. 

 Ntabwo byari inshuro ya mbere Burna Boy avuzwe mu itangazamakuru n'itabi ry'urumogi ritamuva ku munwa, dore ko no mu minsi ishize umuhanzi w'Ubwongereza Ed Sheeran aheruka gutangaza ko ubwo bakoranaga indirimbo bafatanyije, uyu musore yabaga arimo kunywa urumogi ku rwego rwo hejuru, ndetse ngo gukora byabaga bigoye.