Aganira na 'Susan Makula', yavuze ko rimwe na rimwe abona Abagande ari nk'ibicucu ku bwo kuba nta bumenyi bafite ku byo kubatwa n'ikintu runaka.
Yavuze ko Abagande batazi ko umuntu ashobora kuba imbata y'ikintu cyose, ahubwo bo iyo bumvise ko umuntu yabaswe n'ikintu bahita bumva urumogi gusa cyangwa ibiyobyabwenge muri rusange.
Ati "Ibi ndabivuga nta kibi ngamije, ariko ndatekereza Abagande rimwe na rimwe baba ari ibicucu iyo uvuga ku bijyanye no kubatwa, buri gihe bahita batekereza ibiyobyabwenge.
"Bibagirwa ko abantu bashobora kubatwa na buri kintu cyose nka telephone, guhaha, amashusho y'urukozasoni, kwibagisha cyangwa n'ibindi bisembuye."
Ibi yabikomojeho ubwo yavugaga uburyo nawe yakuze afite ikibazo cyo kubabara umugongo, agahora akoresha ibinini bigabanya uburibwe.
Yavuze ko ubu bubabare yabuterwaga no kubatwa n'umuziki kugera ubwo gusinzira byamunaniraga, aho yararaga amajoro ari mu mishinga ye y'indirimbo ze, ugasanga adashobora kuryama amasaha ari hejuru y'ane mu cyumweru.

