Byari ibicika ku isabukuru ya Jennifer Lopez na Ben Affleck

Byari ibicika ku isabukuru ya Jennifer Lopez na Ben Affleck

 Jul 18, 2023 - 12:33

Ben Affleck na Jennifer Lopez bizihije isabukuru y'umwaka umwe barushinze, mu birori byitabiriwe n'abantu mbarwa mu mpeshyi ishize.

Jennifer Lopez na Ben Affleck ni amazina abiri akunze guherekezanya muri iki gihe, rimwe rikaba ridakunze kuvugwa ridaherekejwe n'irindi.

Jennifer Lopez na Ben Affleck bizihije isabukuru y'umwaka umwe barushinze 

Umwaka urashize, barashyingiwe, bongeye kubyutsa umubano wabayeho bwa mbere bakiri bato cyane. Mu rwego rwo kwizihiza isabukuru y’umwaka babanye, bombi bagiye gusangira hamwe kandi JLo yagaragaye yambaye umwenda mwiza cyane wera.

Affleck yari yambaye mu buryo busanzwe cyane, yari yambaye ipantaro y’umukara n’umupira w'imbeho w’umukara, ubwo bafotorwaga bava mu modoka yari yabajyanye kurya.

Ku bijyanye n’ibyo kurya, bahisemo ibiryo by’Abataliyani. Basuye Giorgio Baldi mu ijoro ryo ku Cyumweru i Santa Monica, muri California. Ubukwe bwabo bwabereye i Las Vegas umwaka ushize, ariko gahunda bari bafite yari iyo gushyingirirwa muri Georgia imbere y’inshuti n’imiryango, ariko biza guhinduka.

Mu minsi ishize hari amakuru mabi kuri Jennifer Lopez, nyuma yo gufata icyemezo cyo gukorana n'ikirango cy’inzoga, mu gihe we atazinywa.

Ben Affleck na Jennifer Lopez bafotowe bava mu modoka berekeza aho bafatiye ifunguro 

Abazwa impamvu yasubije ati: "Nzi ko abantu benshi bagiye bavuga, bati:" Yoo, nta nubwo anywa inzoga, arimo akora iki na brand y'iyinzoga? " Ariko mu by'ukuri, ibyo byari ukuri kuva kera. Ntabwo nanywaga inzoga. Ariko mu myaka icumi ishize, cyangwa se imyaka cumi n'itanu, nishimiraga inzoga rimwe na rimwe.