Umuhanzikazi akaba n’umukunzi wa Diamond Platnumz, Zuchu, yibasiye abantu bamaze iminsi bibasira uyu mukunzi we ku mbuga nkoranyambaga, bavuga ko imukufi n’impeta yambara biciriritse ndetse bidakoze mu mabuye y’agaciro nka zahabu nk’uko akunze kubyigamba.
Zuchu yashingiye igiti umugabo we umaze iminsi aharabikwa ko yambara zahabu ruhurika
Mu anyuze kuri Instagram, yashyizeho amashusho ya Diamond arimo kwerekana imikufi ye mu ijosi, avuga ko ari zahabu y’umwimerere, ndetse ko nta mpaka zikwiye kujyibwa hibazwa niba ari zahabu koko cg ari ruhurika.
Zuchu yashimangiye ko umugabo we atakoza ku mubiri we ikintu azi neza ko atari icya nyacyo.
Yagize ati:”Abaye atari zahabu, ntabwo yabyambara.”
Aya magambo ya Zuchu, aje nyuma y’amezi make, umuhanzi wo mu gihugu cya Kenya, Otile Brown, ashyize hanze Diamond Platnumz na Mbosso, ku bijyanye n’imikufi biratanaga bavuga ko bayitumije hanze ya Afurika ibahenze cyane, mu gihe cy’ibirori bya Wasafi Festival.
Otile Brown yavuze ko impeta n'imikufi Diamond Platnumz yambara ari ibiwani
Otile yari yavuze ko iyo mikufi idakoze mu mabuye y’agaciro abantu batekereza, abasaba ko bajya babwiza ukuri abafana babo, kuko hari abantu nka we arimo bazi gutandukanya imikufi iciriritse n’ihenze.
