Zuchu yakoze ibirori byo kwishimira agahigo yaciye

Zuchu yakoze ibirori byo kwishimira agahigo yaciye

 Jul 3, 2023 - 03:50

Umuhanzi Zuchu arishimira kuba ariwe mugore muri Afurika y'Iburasirazuba indirimbo ze n'ibindi bintu ashyira kuri YouTube Channel ye bimaze kurebwa cyane kuruta abandi n'abarenga miliyoni 500.

Umuririmbyikazi ukomoka mu gihugu cya Tanzania Zuhura Othman Soud amazina nyakuri ya Zuchu, magingo aya ari kwishimira kuba ariwe muhanzi w'umugore muri Afurika y'Iburasirazuba umaze kugira abantu barenga miliyoni 500 barebye ibintu bye byose yashyize kuri YouTube channel ye. 

Ku bw'ibyo, uyu muhanzi we n'ikipe bakaba barahise bategura ibirori byo kwishimira ako gahigo, ngo kubera ko atari yiteguye ko yagira abantu bangana gutyo bareba ibintu ashyira kuri YouTube.

Akaba kandi yarahise ashimira inzu akoreramo umuziki ya Wasafi Classic Baby (WCB) na bosi wayo Diamond Platnumz.

Zuchu arishimira kuba amaze kugira miliyoni 500 za views kuri YouTube 

Zuchu akaba yatangaje ko imyaka 3 amaze muri iyi nzu itunganya umuziki, yamukoreye izina ku rwego atari yagatekereje. Ati " Nkunda ikipe yange, sinigeze ntekereza ko aka kanya naba nujuje abantu miliyoni 500 bakurikiye ibyo nashyize kuri YouTube."

Ikindi kandi akaba yashimiye byimazeyo nyiri WCB Diamond Platnumz ndetse n'abafana be bakomeje kumushyigukira aho bari mu mpande z'isi zose.

Hagati aho, uyu muhanzi akaba yaratangiye kuba rurangiranwa no kwesa uduhiga mu bagore bakora umuziki muri Afurika y'Iburasirazuba ubwo yasohoraga indirimbo Sukari maze mu masaha 22 ikarebwa n'abarenga miliyoni kuri YouTube.